Polisi ikorera mu karere ka Huye yataye muri yombi abantu batandatu ibafatanye amayero agera ku bihumbi 24,800 y’amahimbano.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, Polisi yakiriye amakuru ko hari amafaranga y’amahanga(euros) arimo akoreshwa muri Huye, maze mu iperereza yakoze iyafatana aba bantu batandatu.
Yaagize ati” Muri aba batandatu dufite, harimo umuyobozi w’ishuri ryitwa GS Rukira witwa Muganwa Cassien ari nawe wafatanywe ariya mayero yose, iperereza riracyakomeje ngo harebwe niba hari ayandi yaba ari gukoreshwa hanze aha cyangwa niba nta bandi bantu bari muri iki gikorwa.”
Hagati aho ariko, aba bagabo mbere y’uko bafatwa, bari bamaze kuvunjishaho agera kuri 9,900 ku mucuruzi witwa Dieudonne Ntaganzwa, aho yari yabahaye miliyoni 3 z’amanyarwanda; aba nabo bakaba bafatiwe mu murenge wa Tumba, akarere ka Huye ari naho bafungiye.
CSP Gashagaza agira ati:” Ibikorwa byo kwigana amafaranga bifite ingaruka ku bukungu bw’igihugu, tukaba tugira inama abantu bose kumenyesha Polisi aho baba bayabonye hose no gutanga amakuru kubaba bayakora bose.”
Ifatwa ry’aba bagabo rije rikurikira gato ifatwa ry’abandi bagabo babiri bafatiwe mu karere ka Kirehe aribo Ndagijimana egide na Nzigira Salomon nabo basanganywe amadolari 8,000; mu gihe kandi muri Burera hari hafatiwe nanone Ndayambaje Innocent afatanywe inoti 38 za 5000 y’amanyarwanda, yayafatanywe agerageza kugura ibyo kurya muri resitora.
CSP Gashagaza agira inama abo bose bagerageza kuyakora no kuyakwirakwiza ko Polisi y’u Rwanda itazabemerera ibi bikorwa kandi ko amategeko abateganyiriza ibihano ahari.
Ingingo ya 601y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw‟uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y‟ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k‟amafaranga y‟igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n‟uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n‟izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Kinyarwanda
English











