Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri abapolisi bakorera mu Karere ka Huye bafashe uwitwa Kalisa Eric w?imyaka 31 bicyekwa ko yatemaga ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gishamvu, Akagari ka Shori, Umudugudu wa Karubare. Kalisa yafatanwe ibiti 3 ariko hakaba hari amakuru yajyaga atangwa n?abaturage bavuga ko asanzwe atema ibiti muri iryo shyamba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko abaturage bajyaga babona Kalisa atema ibiti muri iryo shyamba rya Leta ryitwa Murori akababwira ko ari irya Sekuru.
SP Kanamugire yagize ati? Abaturage bari bamaze iminsi batubwira ko hari umuntu utema ibiti mu ishyamba rya Leta akajya kubigurisha abubaka amazu ibindi akabyasamo inkwi zo kugurisha. Twateguye igikorwa cyo kuzamufata ari nabwo abapolisi bamufatanye ibiti 3 avuye kubitema muri iryo shyamba agiye kubigurisha abubaka amazu.?
SP Kanamugire yavuze ko nyuma yo gufata Kalisa abapolisi bagiye muri iryo shyamba basanga koko hatemwe ibiti byinshi ndetse bimwe bikirambitse hasi atarabitwara bigaragara ko yari amaze igihe kinini atema ibyo biti.
Kalisa yiyemereye ko ariwe watemaga ibyo biti akajya kubigurisha abubaka amazu ibindi akabigurisha nk?inkwi zo gucana, yabisabiye imbabazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo yongeye kwibutsa abaturage ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Yashimiye abatanze amakuru yatumye hafatwa Kalisa.
Ati? Mbere na mbere turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunongera kubibutsa ko nta muntu wemerewe gutema amashyamba ya Leta cyangwa kwangiza ibindi bidukikije. Buri muntu afite inshingano zo kurinda ibidukikije, kabone niyo ryaba ishyamba ryawe witereye urisarura ubanje kubisabira ibyangombwa mu nzego zibishinzwe.?
Kalisa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko N?48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z?Igihugu n?ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z?amatungo ndetse n?ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y?iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Kinyarwanda
English










