Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu birimo insinga z’amashanyarazi

Ibicuruzwa byafashwe ni insinga z’amashanyarazi ibizingo icumi ndetse n’iminzani icumi ipima imyaka. Polisi yabifatanye uwitwa Uyisenga Marie Jeanne ufite imyaka 37, yafashwe mu ijoro rya tariki ya 31 Gicurasi afatirwa  mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamhoro avuga ko abapolisi bari mu kazi k’umutekano wo mu muhanda bahagarika  imodoka yari itwaye ibyo bintu, umwe mu bari bayirimo yarirutse undi asigaramo. 

Yagize ati   “Abapolisi bahagaritse imodoka ifite ibirango RAB 689L, igihe barimo kuyegera umushoferi wari uyitwaye yavuyemo ariruka hasigaramo uriya witwa Uyisenga ari nawe nyiri ibicuruzwa.  Kubera ko abapolisi bari bayifiteho amakuru ko itwaye  ibicuruzwa bya magendu barayisatse basangamo ziriya nsinga z’amashanyarazi  n’iminzani.”

Uyu wafashwe akaba nta byangombwa by’ibyo bicuruzwa yari afite  akaba yari aturutse mu karere ka Nyaruguru bije gucuruzwa mu karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo  yaboneyeho kongera gukangurira abaturage ko ubucuruzi bwa magendu butemewe  ndetse ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati   “Ubucuruzi bwa magendu buhanwa n’amategeko,  nka ziriya nsinga ntawe uba wizeye ubuziranenge bwazo wasanga arizo zikunze guteza impanuka z’inkongi z’amashanyarazi.”

CIP Twajamahoro yakomeje akangurira abaturage  gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kuko bariya bantu baba  bashaka  guhunga imisoro ya Leta kandi ariyo yubaka igihugu.