Mu rwego rwo gukomeza gutunganya imihanda no kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye, kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kamena bakoze igikorwa cyo gusibura ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru, hazwi ku izina ry’icyongereza nka “Zebra crossing” cyangwa twa turongo dutambitse tw’umweru duciye mu muhanda.
Iki gikorwa kikaba cyarabereye mu kagari ka Butare umurenge wa Ngoma, mu muhanda uva ku Mukoni ujya mu mujyi wa Huye.
Nyuma y’icyo gikorwa, umuyobozi w’akarere ka Huye Muzuka Kayiranga Eugene yashimiye abitabiriye icyo gikorwa, ababwira ko uretse no kuba bagiriye neza abanyamaguru, kiri no mu rwego rwo gusukura umujyi wa Huye mu gihe twibuka imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye Chief Superintendent of Police (CSP) Tom Murangira, yavuze ko n’ubwo basibuye zebra crossing zambukirwamo n’abanyamaguru, bitavuze ko nabo bagomba kwambuka uko biboneye kuko rimwe na rimwe byabaviramo impanuka.
Akaba yaragize ati:”birakwiye ko umunyamaguru ugiye kwambuka umuhanda abanza akareba iburyo n’ibumoso, akareba niba nta modoka iri hafi, ku buryo yambutse batahurira hagati mu muhanda, maze akabona kwambuka, kandi nabwo akambuka yihuta, akirinda kumara akanya kanini hagati mu muhanda kandi akirinda kwambuka avugira kuri telefone cyangwa arimo kwandika ubutumwa bugufi”.
CSP Murangira yanashimye abatwara ibinyabiziga, anavuga ko Polisi y’u Rwanda ifitanye ubufatanye n’abatwara ibinyabiziga, bakaba barumvikanye ko bazajya bahora bitabira icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kandi bakaba bariyemeje kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Kinyarwanda
English











