Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje ubukangurambaga mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

Polisi ikorera mu karere ka Huye ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo bamwe mu bakozi b’akarere n’imirenge, urubyiruko rw’abakorerabushake, urwego rw’akarere rufasha abaturage mu kwicungira umutekano (DASSO) n’umuryango wa Croix rouge-Rwanda bakomeje ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo  kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse banakangurira abaturage uburyo bwo kukirinda.

Ni ibikorwa byatangiye kuva Koronavirusi yatangira kugaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020, ariko uko iki cyorezo cyarushagaho gukomera ni nako Leta y’u Rwanda yagendaga ishyiraho amabwiriza agamije kukirinda. Niyo mpamvu Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bagira ibikorwa byo kugenzura ko ayo mabwiriza agenda yubahirizwa ndetse abaturage bakanakangurirwa uko bagomba kwitwara bakirinda.

Mu karere ka Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nzeri ibi bikorwa byakomereje mu mirenge yose igize aka karere.  Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) John Niyibizi avuga ko ibi bikorwa byabereye mu masoko 9 akunze guhuriramo abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye byegereye akarere ka Huye ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nko mu dusantire.

SSP Niyibizi avuga ko Polisi yafashe umugambi wo gukora ubwo bukangurambaga nyuma y’aho byari bimaze kugaragara ko hari bamwe mu baturage batubahiriza amabwiriza Leta igenda itanga mu kurwanya iki cyorezo.

Yagize ati “Muri ubu bukanguramba dufatanya n’abayobozi mu nzego  z’ibanze ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta nka Croix Rouge. Icyo dukora twigabanyamo amatsinda tukajya ahahurira abantu benshi tukagenzura ko amabwiriza Leta itanga yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 yubahirizwa ndetse abaturage tukabibutsa kuyubahiriza.”

SSP Niyibizi akomeza avuga ko aho bagenda banyura hose nko mu masoko babakangurira kwambara neza agapfukamunwa kandi gasa neza, gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune mbere yo kwinjira mu isoko ndetse n’ahandi hose,gusiga intera hagati y’umuntu n’undi nibura metero imwe ndetse no kugenzura ko imodoka mu mihanda cyane cyane iyo mu byaro zubahiriza gahunda yo gutwara kimwe cya kabiri cy’abantu bagomba kugenda mu modoka.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye avuga ko abaturage banakangurirwa kureka ingendo zitari ngombwa kandi bakanubahiriza amasaha ya n’ijoro,  isaha ya saa moya z’umugoroba ikajya isanga bageze mu ngo zabo. Abana n’abandi banyantege nkeya nk’abasaza n’abakecuru bagirwa inama yo kutajya mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi.

SSP Niyibizi yakanguriye abaturage ko COVID-19 nta muti nta rukingo irabonerwa, umuti wayo kugeza ubu ni ukubahiriza amabwiriza yose Leta itanga. Muri ubu bukangurambaga kandi abaturage banakangurirwa kubigira ibyabo ntibabikorere ku jisho ry’inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ubuyobozi.

Ati  “Abaturage tubagaragariza ko ziriya ngamba zijyaho mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo bityo buri muntu agomba kubigira ibye ntabe ariwe uba nyirabayazana wa Koronavirusi mu muryango abamo. Niba bavuze ko utubari tutemewe gucuruza inzoga ntihakagire uzicuruza rwihishwa acunganwa n’inzego z’ubuyobozi.”

SSP Niyibizi yakomeje avuga ko ubukangurambaga burimo gukorwa kandi buzakomeza ndetse burimo gutanga umusaruro kuko hari abaturage benshi mu karere ka Huye n’abahagenda bamaze kubisobanukirwa ku buryo iyo babonye hari uwateshutse ku mabwiriza bakeburana cyangwa se bagatanga amakuru.