Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Mu kwezi kumwe abantu 20 bafatanwe litiro 1890 z’inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye iravuga ko itazihanganira abantu bakora bakanakwirakwiza ibinyobwa   bigira ingaruka k’ubuzima bw’abaturage aribyo inzoga zitemewe ndetse n’ibyobyabwenge. Ni muri urwo rwego kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2019 mu mirenge itandukanye y’aka karere ka Huye  Police y’u Rwanda ikorera muri aka karere yakoze imikwabu yo kurwanya ibyo biyobyabwenge byose.

Mu mirenge icyenda (9) yose igize akarere ka Huye hafatiwe litiro 16 z’ikiyobabwenge cya Kanyanga, litiro 1890 z’inzoga itemewe izwi ku izina rya muriture ndetse n’udupfunyika 16 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ukora cyangwa ucuruza ibinyobwa bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ariyo   mpamvu habaho ibikorwa nk’ibi bya buri munsi byo kurwanya ababikora.

Yagize ati:”Ziriya nzonga zitemewe ndetse na biriya biyobyabwenge (Kanyanga n’urumogi) bibatera uburwayi butandukanye kubera isuku nkeya ndetse n’uburyo bikorwamo, kanyanga n’urumogi byo ni ibiyobabwenge bibi. Abantu banywa biriya byose ninabo usanga bakora ibyaha  bibangamira umuryango nyarwanda nko kurwana, ihohotera rishingiye ku gitsina,amakimbirane mu miryango n’ibindi byinshi.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga  ko k’ubufatanye n’abaturage hari icyizere cy’uko biriya biyobyabwenge bizagera aho bigacika burundu kuko abaturage bamaze kumva ububi bwabyo, kandi ibikorwa byo kubirwanya ntibizigera bihagarara.

Yagize ati:” Kugira ngo na biriya bifatwe byaturutse ku makuru atangwa n’abaturage, bamaze kumva neza  ingaruka mbi zabyo haba k’ubuzima bwabo ndetse n’umutekano w’igihugu. Mu bikorwa byacu bya buri munsi tuba turi kumwe n’abaturage bakagenda batwereka aho babikeka.”

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza inzego z’umutekano mu gusigasira  umutekano w'igihugu abasaba gukomerezaho.

CIP  Twajamahoro  yaboneyeho  kwibutsa abantu bagifite ingeso mbi yo gukora no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta mwanya bafite mu gihugu  cyane cyane abijandika mu biyobyabwenge, yabibukije ko ibihano byabo bihari kandi ko byiyongereye.

Ati:”  Turasaba abantu bagifite ingeso yo kwinjandika mu biyobyabwenge cyane cyane bariya bakora za Kanyanga n’abacuruza urumogi.  Bariya bantu nta mwanya bafite mu gihugu kandi nagira ngo mbibutse ko ibihano byabo byakajijwe aho byageze no gufungwa burundu.”

Muri ibi bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe  icyagaragaye ni uko muri aka karere ka Huye higanje cyane abakora inzoga zitemewe aho  mu kwezi  kumwe gusa hafashwe  litiro zigera ku 1890, mu gihe kanyanga hafashwe litiro 16 naho urumogi hafatwa udupfunyika 16.  Intego n’uko byose bacika burundu.  Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemwe n’ibiyobyabwenge  bitabera mu karere ka Huye gusa ko ahubwo ari mu Ntara yose y’Amajyepfo.