Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Itorero rya ADEPR ryakoresheje igiterane cyo kwamagana ibiyobyabwenge

Ku itariki ya 1 Werurwe, itorero rya ADEPR ryo mu karere ka Huye, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ryakoze igiterane cy’umunsi umwe kigamije gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko  kwirinda ibiyobyabwenge.

Ni igiterane cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwitabiriwe n’abakirisitu barenga 300 ruturuka mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Huye rusorezwa mu mudugudu wa Nyarurembo akagari ka Gitwa Umurenge wa Tumba, ahatangiwe ibiganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye Superintendent of Police (SP) Justin G .Rukara wari witabiriye icyo giterane, mu ijambo rye yashimiye abayobozi b’itorero rya ADEPR ku gitekerezo bagize cyo gufasha Polisi mu rugamba irimo rwo kurwanya ibiyobyabwenge. Yababwiye ko nk’abakiristo bagomba guharanira ko roho nzima iba mu mubiri muzima.

Yagize ati:” Twese tuzi ko ibiyobyabwenge byangiza umubiri, ntabwo rero wakwigisha abantu kugira roho nzima badafite umubiri muzima. Duharanire ko abakirisito bacu bagira umubiri muzima kugirango roho nzima ibone aho iba.”

SP Rukara yakomeje agaragariza aba bakristo amoko y’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, haba ku bukungu bw’igihugu n’umuryango ndetse no mu buryo bw’amategeko.

Yaravuze ati:”Ibiyobyabwenge nta cyiza cyabyo, uwabinyoye ntacyo yongera gukora, haba ku muryango we cyangwa ku gihugu cye, uretse n’ibyo kandi amategeko aramukurikirana, agafungwa kuko ibiyobyabwenge ntibyemwe mu gihugu cyacu”.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu mu itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu Umuhoza Aulerie, wari waje kwifatanya n’abanyahuye muri iki giterane, yavuze ko bafashe icyemezo cyo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kubona ko bimaze kuba ikibazo kiremereye umuryango nyarwanda.

Yagize ati”Twabonye ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomeye, dushaka ukuntu umusanzu wacu, turavuga tuti  nk’abafatanyabikorwa ba Leta reka dushyireho gahunda y’ubukangurambaga  yo kurwanya ibiyobyabwenge mu banyarwanda  muri rusange no mu bakristo bacu by’umwihriko”.

Umuhoza yakomeje avuga ko iyi gahunda itarangiriye mu karere ka Huye gusa, ahubwo ko izakomereza hirya no hino mu gihugu.Yanavuze ko mu materaniro y’abakristo abarimu babo bazajya batambutsa ikigisho kibashishikariza kurwanya ibiyobyabwenge.

Umwe mu bakristo bari bitabiriye icyo giterane yatanze ubuhamya bw’ukuntu yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge nyuma akaza kwakira agakiza akabivamo, ubu akaba ari umugabo wifashije.

Yagize ati:”Mu mwaka wa 2003 nibwo nakiriye agakiza ndeka ibiyobyabwenge, ariko mbere yaho nari maze igihe kinini narabaye imbata yabyo, nari mayibobo mu mujyi wa Kigali, nta kintu nashoboraga gukora ntabinyoye."

Yakomeje avuga ko yabiretse afite imyaka 30 agahita atangira amashuri yisumbuye, ubu akaba yararangije akaba akora akazi k’ubuforomo.

Ubu bukangurambaga bwari bwanitabiriwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Huye Kayitare Leon Pierre, nawe Mu ijamo ryeyashimye ubufatanye bukomeje kugaragara hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’itorero rya ADEPR, asaba ko bwakomeza bigafasha abanyarwanda kwitadukanya n’ibyaha.