Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumenya no kwita ku buzima bwabo kubera ko inda zitateguwe ari zimwe mu nzitizi zikomeye zibuza abanyeshuri kugera ku ntego baba bafite bajya mu mashuri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye ifatanyije n’Ikigo Isange One Stop Center gikorera mu Bitaro bya Kabutare, kuri uyu wa 20 Werurwe 2018, baganiriye n’abanyeshuri 215 bo mu Ishuri ryisumbuye (Ecole secondaire) rya Butare riherereye mu mudugudu wa Butare Umurenge wa Ngoma.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’ iby’abaturage (DCLO), muri ako Karere, Chif Inspector of Police (CIP) Rose Ndikumana yasabye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge, kuko usanga ahanini aribyo bitera ababikoresha kwishora mu zindi ngeso mbi zirimo, ubusambanyi, kureka ishuri no gutwara inda zitateganyijwe.
Aha yavuze ati:” Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bibangamira umutekano hirya no hino mu gihugu, uwabikoresheje ashobora gusambanya umwe muri mwe akaba yamutera ind atifuzaga, cyangwa n’umukobwa wabikoresheje akaba yasambanywa atanabizi. Nimuyirinde rero bitazatuma mutagera ku ntego zanyu.”
CIP Ndikumana yabakanguriye kuzitwara neza muri ibi biruhuko bagiye kujyamo, batanga amakuru ku gihe kandi vuba igihe babonye umuntu ucuruza ibiyobyabwenge, no kutazihanganira aho babonye ihohoterwa cyane cyane irikorerwa abana.
Muribonge Claudine ushinzwe kurwanya ihohoterwa mu bitaro bya Kabutare, yaganirije abo banyeshuri ku kurirwanya no kuryirinda, abasaba ko uwarikorerwa wese yagana Isange One Stop Center ikorera mu Bitaro bya Kabutare bakamufasha.
Aha niho yabasobanuriye icyo Isange One Stop Center aricyo ababwira ati:”Ni ikigo gifasha abahohotewe kigatanga serivisi zo kwa muganga ku bagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kikabagira inama ndetse kikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa inzego z’ubutabera.”
Yababwiye ko ibi bigo byakwirakwijwe muri buri bitaro by’uturere tw’igihugu kugira ngo abagize ibyago byo guhohoterwa bose babashe kubona ubufasha bukwiye kandi ku gihe, bityo ababwira ko niyo bahohoterwa batara muri Huye, bagana ibitaro by’akarere bibegereye bagahabwa ubufasha.
Nyuma y’ibi biganiro, Umuyobozi w’ iki kigo Kabihogo Peace yagize ati: “Gukangurira urubyiruko ububi bw’ ibiyobyabwenge n’nda zitateguwe ni imwe mu ngamba ifatatika yo kurinda urubyiruko kwangirika no kugira igihugu gifite abayobozi beza . Ndizera ko inama bahawe bazazikurikiza ndetse ibi bikazanabafasha kuvamo abanyarwanda bafite ubumenyi ndetse buzanafasha mu iterambere ry’ igihugu muri rusange.
Yasabye abanyeshruri abereye umuyobozi kwirinda ibyaha, ahubwo bagashyira imbaraga mu masomo dore ko ariyo nshingano yabo nyamukuru.
Ibiganiro byo gukumira ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe kandi byanatangiwe mu bigo by’amashuri bibiri byo mu karere ka Rulindo aribyo GS Shyorongi riherereye mu murenge wa Shyorongi na GS Nyirabirori riherereye mu murenge wa Tumba.
Kinyarwanda
English











