Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Ibitaro n’amahoteli byagenzuwe uko byita ku mutekano wabyo n’uw’ababigana

Mu karere ka Huye, kuva ku itariki ya 2 kugeza kuya 4 Kanama, itsinda rihuriweho n’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano riyobowe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere Niyibizi Boniface ryari mu gikorwa cyo kugenzura uko Ibitaro, Hoteli na zimwe mu nyubako z’ibigo bya Leta bikorera muri ako karere byita ku mutekano w’ababigana.

Iri tsinda rikaba ryari rigizwe n’umwe mu bahagarariye Polisi y’u Rwanda (RNP), uhagarariye ingabo (RDF)n’uhagarariye urwego rw’amagereza n’imfungwa (RCS), bakaba baragenzuraga uko ibyo bitaro, amahoteli n’ibyo bigo bya Leta bishyiraho ababicungira umutekano haba ku manywa cyangwa nijoro, ndetse niba binafite ibikoresho byagenewe kuzimya ingongi z’umuriro (Fire extinguishers).

Barebaga umubare w’abashinzwe umutekano w’izo nyubako,imirimo bakora, ingano n’umubare w’ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi z’umuriro bitewe n’uko izo nyubako zingana n’ibindi.

Muri aka karere hakaba haragenzuwe ibitaro bibiri, hoteli icumi n’ibigo bya Leta bibiri.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Huye

Inspector of Police (IP), Clément  Mberamiheto, yavuze ko mu igenzura bakoze basanze ibitaro, amahoteli n’ibigo bya Leta bicungiwe neza umutekano ndetse hakaba hari n’ibifite ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi z’umuriro uretse zimwe muri za hoteli zitaritabira neza kubishyira mu nyubako zikoreramo

Aha akaba yaragize ati:”N’ubwo izi nyubako hafi ya zose zifite ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi z’umuriro, twasanze bimwe na bimwe bishaje ku buryo bitanakoreshwa. Twabagiriye inama kubisimbuza ibishya, ndetse abatabifite basabwa kubishyira mu nyubako zabo”.

IP Mberamiheto yavuze ko Polisi y’u Rwanda izafasha abafite ibi bikoresho bizimya inkongi z’umuriro ariko abakozi batazi kubikoresha, mu kubaha ubumenyi bw’ibanze ku ikoreshwa ryabyo.