Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Hashyizweho irindi huriro ry’urubyiruko ryo kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko 100 rwaganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge maze biyemeza kubirwanya bashyiraho itsinda ryo kubikumira no gukumira ibyaha (Anti crime club) . Ubu butumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge babuhawe tariki ya 3 Gashyantare mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma mu kigo cyitwa Huye Youth Friendly Center, gifasha urubyiruko kumenya imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji n’indi  hagamijwe kwiteza imbere.

Ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwabanje gutangwa binyuze muri filimi y’abanyeshuri 15 bo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu majyepfo IPRC-South bibumbiye mu itsinda ryabo ryitwa Real Vision.  Aba banyeshuri mu butumwa bwabo, bagaragazaga uko umwana yahisemo kureka ibiyobyabwenge ahubwo akajya mu ishuri kwiga imyuga ari nayo yatumye atera imbere akagira ubuzima bwiza.

Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego Inspector of police (IP) Mucyo Rukundo yagarutse ku moko y’ibiyobyabwenge no ku bubi bwabyo  cyane cyane ku rubyiruko.  Yagize ati:” ntacyo igihugu cyageraho mu gihe gifite urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge. Murasabwa rero gukangurira bagenzi banyu ububi bwabyo kuko bitera ingaruka nyinshi zirimo kuva mu ishuri, urugomo, ihohoterwa ritandukanye n’ibindi”.

Uwanyirigira Francine ni umuyobozi w’icyo kigo gifasha urubyiruko rwo mu karere ka Huye kwiga imyuga, we yashimiye abanyeshuri ba IPRC South kuba baraje gufatanya n’ubuyobozi bw’iki kigo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Uwera Gloriose we ni umuhuzabikorwa w’umushinga witwa Digital Oportunity Trust usanzwe utera inkunga icyo kigo,yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye bwayo mu guharanira ko urubyiruko rugira ubuzima bwiza cyane cyane rutishora mu biyobyabwenge. Yijeje gukomeza imikoranire myiza no gufatanya na Polisi y’u Rwanda hagamijwe gukumira ibyaha bitandukanye.