Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

HUYE: Hangijwe inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, yafashe kandi yangiza litiro 885 z’inzoga zizwi ku izina rya Muriture mu Karere ka Huye.

Mu zafashwe harimo litiro 585 z’inzoga za Muriture zafatanywe abantu batandatu bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Maraba na litiro 300 zafatiwe ku bantu babiri bahise batoroka, mu mudugudu wa Gahenerezo, akagari ka Rukira mu murenge wa Huye, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo izi nzoga zifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abafashwe bose uko ari batandatu kimwe n’umugore n’umugabo we babashije gucika, bakoreraga inzoga zitujuje ubuziranenege zizwi ku izina rya Muriture mu ngo zabo, akaba ari naho bazicururiza.” 

Yongeyeho ati: “Turashimira abaturage baduha amakuru atuma abenga izi nzoga z’inkorano bafatwa bakabuzwa kuzicuruza ngo zikomeze kwangiza ubuzima bw’abantu, tunabibutsa ko kimwe n’ibindi biyobyabwenge, izi nzoga z’inkorano ziri mu bituma ibyaha byiyongera bitewe n’uko abenshi mu bazinywa ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano.”

SP Habiyaremye yaburiye abakomeje kwenga no gucuruza inzoga nk’izi, ashishikariza abaturage gukora imirimo biteza imbere n’imiryango ya bo, bakirinda gutakaza umwanya banywa inzoga z’inkorano zibangiriza ubuzima.

Inzoga zose zafashwe zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.