Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye : Hangijwe ibiyobyabwenge hanafatwa bamwe mu babicuruzaga

Litiro 286 za Kanyanga , ibiro 6,5 by’urumogi n’udupfunyika  5024 twarwo , litiro 1853  bya muriture ndetse n’ibiro 4 by’umusemburo wa pakimaya  byafatiwe mu bice bitandukanye by’akarere ka Huye mu mezi atanu ashize byangijwe ku gicamunsi cyo ku italiki ya 30 Gicurasi, uyu mwaka.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Karubanda, mu murenge wa Huye hafi ya sitade ya Huye kikaba cyarayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka, umuyobozi wa Polisi mu karere, Superintendent of Police(SP) JMV Karegeya bari kumwe n’umushinjacyaha wungirije ku rwego rwisumbuye, kikaba cyari cyitabiriwe n’abaturage b’uriya murenge n’ahahakikije ndetse n’abanyeshuri 800 bo mu mashuri yisumbuye.

Nyuma y’iki gikorwa, abari bakitabiriye berekeje kuri sitade Huye, ahatangiwe ubutumwa butandukanye bugamije kwerekana ububi bw’ibiyobyabwenge, ingaruka bifite ku babikoresha by’umwihariko  mu buryo butandukanye ndetse no ku gihugu muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Huye , yigishije abitabiriye icyo gikorwa, barimo urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha rwo muri aka karere, Abamotari, Abanyonzi, abaturage  batuye aho iki gikorwa cyabereye n’abanyeshuri , ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi abakangurirwa kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza, yabasabye kandi  kujya batanga amakuru ku gihe y’ababikora cyangwa abitegura kubikora.

Meya  Kayiranga  yabwiye abacyitabiriye ko ibiyobyabwenge birimo biriya byangijwe biri mu bitera ababinyoye gukora cyangwa kugira uruhare mu byaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yababwiye kandi ko uretse kuba byabatera uburwayi butandukanye, biri mu bitera amakimbirane mu miryango ndetse bikaba inkomoko y’ibyaha hafi ya byose.

Yabwiye  abitabiriye icyo gikorwa ko ingaruka zo kunywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge zirimo igifungo n’amande, kandi ko kubishoramo amafaranga ari ukuyangiza kuko iyo bifashwe birangizwa aho yagize ati:” Ibi mubonye byangijwe, byari bifite ababishoyemo amafaranga atari make, aho kuba barayitejemo imbere mu bundi buryo, ubu barafunze kandi nabyo birangijwe, murumva ko akarere kacu gahombye kabiri.”

Mu gusoza, Kayiranga yasabye abaturage kureka no kwamagana ibiyobyabwenge mu nzira zose , gukorana n’inzego zibegereye kandi bagakurikiza inama na gahunda  bahabwa n’ubuyobozi kuko arizo zibafitiye akamaro.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye mu ijambo rye, yabakanguriye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe, aho yagize ati:” Polisi irabehereye kandi mufite n’ubuyobozi kuvab ku rwego rw’umudugudu, nta rwitwazo rwo kudatanga amakuru ku cyo wabona kinyuranyije n’amategeko.”

SP Karegeya  yakomeje abagira inama yo kunywa no gucuruza   ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo, maze agira ati:” Ntacyo wakwimarira utari muzima, nta n’icyo wamarira igihugu, mukwiye kubyamagana tukibanda ku bikorwa by’iterambere.”

SP Karegeya  yasobanuriye urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro zikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe , kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no kwirukanwa mu miryango kuri bamwe.

Yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafashwe mu ntangiro z’umwaka wa 2016, kandi ko abantu babifatanywe bashyikirijwe ubutabera ndetse barabihanirwa.