Mu karere ka Huye, ku wa gatatu tariki 6 Kamena uyu mwaka, Polisi yahafatiye abagabo batatu bakekwaho ubujura bwa moto ifite nimero ziyiranga (Pulake) RC473 J yibwe mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize ku itariki 4 ; ikaba ari iy’uwitwa Cyubahiro Alpha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP), Emmanuel Kayigi yavuze ko abafashwe bakekwaho ubu bujura ari : Ntawukuriryayo Anicet ukekwa kuba ari we wayibye , Iyakaremye Joseph wayishakiye Umuguzi; na Nyandwi Ildephonse wayiguze.
CIP Kayigi yavuze ko aba batatu bafatiwe mu kagari ka Butare, mu murenge wa Ngoma; aha hakaba ari na ho iyi moto yafatiwe ku wari wayiguze.
Yavuze ko Polisi imaze gufata aba bagabo yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB); ndetse irushyikiriza n’iyo moto.
CIP Kayigi yavuze ko abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Huye bagize uruhare mu ifatwa ry’iyi moto kubera ko bakimenya ko uwayibye, cyangwa abayibye bashobora kuba bayizanye mu karere ka Huye, bakomeje guhanahana amakuru kugeza bamenye uwayiguze, babimenyesha Polisi; iramufata.
Yashimye Abamotari bo muri Huye ku ruhare bagize mu ifatwa ry’iyi moto; asaba buri wese utuye Intara y’Amajyepfo kwirinda ibyaha byose aho biva bikagera; kandi buri wese akaba ijisho ry’umuturanyi; aha akaba yaribukije ko kuba ijisho ry’umuturanyi bivuga guharanira ko hatagira icyahungabanya umutekano w’umuturanyi we.
Yagize ati,"Kuba ijisho ry’umuturanyi bijyana no kwirinda ibyaha ubwawe; hanyuma ukabona guharanira ko ku muturanyi wawe harangwa amahoro, ituze n’umutekano."
Abajura; baba abiba moto ndetse n’ibindi, CIP Kayigi yabagiriye inama yo kubireka bagashaka ibindi bakora byemewe n’amategeko bibateza imbere bikanateza imbere igihugu aho gutega amaramuko ku by’abandi.
Ingingo ya 300 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











