Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Huye yafashe abasore batanu bakurikiranyweho kwiba moto ebyiri bafatanywe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo; Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya no gufata abakora ubujura mu Karere ka Huye.
Yagize ati: "Mu bikorwa bya Polisi byateguwe hagamijwe gufata abajura biba moto, mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Huye, hafashwe abasore babiri b'imyaka 24 na 21 y'amavuko bafatiwe mu mudugudu w'Agasenyi, akagari ka Kabutare mu murenge wa Ngoma, barimo gusunika moto mu ishyamba ifite nimero ya Pulake RB974B yari yaribwe, hafatwa n'umusore w'imyaka 31, mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Gitwa ucyekwaho gutega abantu akabambura ."
Akomeza agira ati: "Bakibona abapolisi bahise bayita bariruka ariko birangira bafashwe, hafatwa n'abandi basore babiri b'imyaka 19 bafatiwe mu mudugudu wa Mukoni, akagari ka Cyarwa mu murenge wa Tumba, nyuma yo kubasangana moto ifite pulake RB511B nayo yari yaribwe.
Bamaze gufatwa biyemereye ko ari iyo bibye bavuga ko bari bafite umugambi wo kuyigurisha.
SP Habiyaremye yaburiye abishora mu byaha by'umwihariko ubujura bwa moto ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera, ashimira abaturage batanga amakuru atuma bafatwa, abashishikariza gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Abafaswe bose na moto bafatanywe bashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngoma kugira ngo iperereza ku bujura bakurikiranyweho rikomeze.

Kinyarwanda
English









