Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Habereye umukino wateguwe mu rwego rwo gukangurira abahatuye kwirinda ibiyobyabwenge

Ku cyumweru taiki 17 Kamena uyu mwaka, ku Kibuga cy’Umupira w’Amaguru kiri mu kagari ka Cyarwa, mu murenge wa Tumba, ho mu karere ka Huye; habereye umukino w’Umupira w’Amaguru wahuje Nyobozi y’Akagari ka Cyarwa na Nyobozi y’Imidugudu igize aka kagari wateguwe mu rwego rwo kwigisha abahatuye ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge no kubakangurira kubyirinda.

Uwo mukino wateguwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyarwa hagamijwe kwigisha abari kuwitabira ingaruka zo kunywa, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage.

Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere, Uwamariya Veneranda n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, Chief Inspector of Police (CIP) Dominique Nkurunziza bari mu bitabiriye uwo mukino; bakaba ndetse baragiranye ibiganiro n’abawitabiriye byibanze ku kwirinda ibiyobyabwnge.

Imikino ihuza Polisi n’izindi nzego ndetse n’iyihuza n’Abaturage ni bumwe mu buryo Polisi y’u Rwanda ikoresha mu kugeza ku Baturarwanda ubutumwa bwerekeranye no kwirinda ibyaha no gufatanya kubirwanya no kubikumira.

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye uwo mukino, Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere (Uwamariya) yababwiye ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’ibyo Igihugu kimaze kugeraho; kandi ko ari ishingiro rya gahunda zose z’iterambere rirambye; hanyuma abasaba guharanira ko aho batuye hakomeza kurangwa n’umutekano.

Yababwiye ati,"Ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibikorwa bihungabanya umutekano; nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Abacuruza ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka."

Yabasabye kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza; kandi ababwira ko inzego zose zahagurukiye kurwanya abashyira imbere inyungu bakura mu gucuruza ibiyobyabwenge badaha agaciro ubuzima bw’ababinywa .

Mu butumwa yagejeje kuri abo baturage, CIP Nkurunziza yababwiye ati,"Ubwanyu mujya mwirebera uko ibiyobyabwenge bigenza ababinywa. Bibatera gukora ibinyuranyije n’amategeko bituma bafungwa; kandi bagacibwa ihazabu. Ibiyobyabwenge bitera kandi uburwayi butandukanye butuma umuntu adakora ngo yeteze imbere. Mukwiriye kwirinda ibiyobyabwege aho biva bikagera."

Yagize kandi ati,"Gushora amafaranga mu biyobyabwenge ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe biratwikwa, ibindi bikamenwa. Murasabwa gucuruza ibyemewe n’amategeko bidafite ingaruka ku buzima bw’ababinywa."

CIP Nkurunziza yakomoje ku bihano bihabwa abahamwe no kwishora mu biyobyabwenge; atanga urugero rw’Ingingo ya 594 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko; gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Yabwiye urubyiruko rwari aho ko bamwe mu bangavu bajya batwara inda bitewe no kunywa   urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge; hanyuma arugira inama yo kubyirinda.

Yasabye abitabiriye uwo mukino kwirinda ibyaha byose; kandi abakangurira gusigasira umutekano batanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyawuhungabanya; kandi zigafata abagikoze.