Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Bigishijwe uburyo bwo kuzimya inkongi z’imiriro

Tariki yi 09 Kanama 2013 mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye, mu murenge wa Ngoma, habereye inama yateguwe na Polisi y'u Rwanda ikaba yari igamije  kwigisha abayobozi b’ibigo by’amashuri, abakozi  b’ibitaro, ab’ibigo nderabuzima , ab’amahoteli, ndetse n’abafite sitasiyo za lisansi  uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’imiriro.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye Chief Superintendent (CSP) Johnson Ntaganda ndetse n'ushinzwe imiyoborere myiza y’abaturage karere ka Huye Niyibizi Boniface babwiye abari bitabiriye iyo nama ko inkongi z'imiriro ari kimwe mu bitwara ubuzima bw’abantu n’ibyabo. Babwiye abari mu nama ko kugira ubumenyi buhagije mu kuzikumira no kuba bagira icyo bakora , mu kwitabara mu gihe habayeho izo nkongi z’imiriro ari ngombwa.

Umukozi mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’imiriro ndetse no gutabara abari mu kaga Inspector of Police (IP) Roger Muhodari  yigishije abari muri iyo nama  uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z'imiriro, amoko y'imiriro, ibitera inkongi y'umuriro, ingaruka ziterwa n’inkongi y'umuriro ndetse n’ingamba zo gukumira inkongi y'umuriro.

Nyuma yo guhabwa ubumenyi, abari mu nama beretswe bimwe mu bikoresho ( kizimyamwoto) byifashishwa ku kurinda inkongi z’imiriro ndetse n’ibyifashishwa mu kuzimya mu gihe habayeho inkongi z’imiriro. Abari mu nama bagiriwe inama yo kugura ibyo bikoresho bakabishyira aho bakorera kugira ngo bibe byabafasha kwirwanaho mu gihe habayeho inkongi z’imiriro aho bakorera, bityo bakitabara bakazimya uwo muriro.