Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Amashyirahamwe yo gucunga umutekano yiyemeje kongera imbaraga mu kwita ku mutekano w’ababagana n’ibyabo

Mu nama yahuje abayobozi b’amashyirahamwe acunga umutekano n’ubuyobozi bw’akarere na Polisi mu karere ka Huye, ba nyir’amashyirahamwe yo gucunga umutekano biyemeje kongera imbaraga mu kunoza akazi kabo ko ucunga umutekano w’ababagana n’ibintu byabo  mu kurinda ko bakwibwa cyangwa ibyabo bikibwa.

Mu nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, ndetse yari yanitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera muri ako karere, yabasabye kwita ku kazi kabo no kongera abakozi bashinzwe umutekano, aho yagize ati:” Ntibyoroshye ko umuntu umwe yacunga umutekano w’abantu n’ibyabo dore ko abagana aho mushinzwe baba ari benshi, ni byiza ko mugira abashinzwe umutekano barenze umwe kugirango hagize igihungabanya umutekano bafatanye kuwugarura”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye Chief Superintendent of Police (CSP),Tom Murangira, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kudakoresha  abantu barinda umutekano ku bigo byabo bitwaza ibikoresho bidafatika nk’inkoni , aho yagize ati:” Ese nk’ubwo hagize abahungabanya umutekano bakwifashisha izo nkoni?”. Yabasabye guha akazi amashyirahamwe ashinzwe umutekano kuko aba afite ubumenyi n’ibikoresho byabugenewe.

Muri iyo nama, bafashe umwanzuro w’uko buri kwezi hazajya haba inama ihuza abayobozi b’amashyirahamwe ashinzwe gucunga umutekano, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’inzego z’umutekano kugirango bigire hamwe banashyireho ingamba zo gucunga umutekano w’ibyo bigo n’ababigana.

CSP Murangira yasabye abari muri iyo nama buri gihe guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ikintu babona cyahungabanya umutekano aho bashinzwe kugirango itabare utarahungabana.