Ubu butumwa bwo gukangurira abatwara amagare n’abakarani kubahiriza amategeko y’umuhanda nk’uburyo bwo kwirinda impanuka, bwatanzwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014.
Arcene Kabarisa umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Ngoma aha ubu butumwa abatwara abagenzi ku magare n’abakarani bagera kuri 200 yabakanguriye kurwanya ibyaha, birinda ibiyobya bwenge birimo urumogi ,kanyanga Chief waragi n’ibindi, maze ababwira ububi bwabyo n’ingaruka bigira ku babinyoye.
Inspector of Police (IP) Clement Mberamiheto umupolisi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Huye yakanguriye abatwara abagenzi ku magare n’abakarani kumenya no kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kurwanya impanuka.
Muri iyo nama yabasabye gukomeza gufatanya na Polisi gukumira ibiyobyabwenge, birinda gutwara ababicuruza ahubwo bakabatungira agatoki Polisi n’izindi nzego.
Aba batwara abagenzi ku magare kandi banasabwe gutanga amakuru ku gihe y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano, kugira ngo habeho gukumira.
Yakanguriye abaturage gukomeza kuba ijisho ry’umuturanyi bakarushaho gukumira no gutangira amakuru ku gihe.
James muhirwa ukuriye abakarani muri Huye yavuze ko bagiye kurushaho gukorana na Polisi batanga amakuru, maze akangurira urubyiruko kwirinda kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko bibicira ubuzima.
Mu ngamba aba batwara abagenzi ku magare n’abakarani bafatiye hamwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, harimo kujya batwara neza mu muhanda bubahiriza amategeko, kwirinda gukorera mu kajagari, kwirinda impanuka, kwambara umwambaro ubaranga mu gihe bari mu kazi kabo ndetse no gukangurira urubyiruko kutishora mu bikorwa bibi by’ubujura, kunywa ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi.
Kinyarwanda
English











