Mu mpera z’icyumweru doshoje munzu mberabyombi y’Akarere ka Huye habereye ibiganiro byahuje abatwara abagenzi ku magare mu mujyi wa Huye bibumbiye muri koperative Intumwa za Huye hagamijwe ku bibutsa uko barushaho kwicungira umutekano ndetse no kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Abatwara abagenzi ku magare mu karere ka Huye bagera kuri 400 ahanini biganjemo urubyiruko nibo bahawe ibi biganiro na Senior Superintendent of Police (SSP) Burahinda NTACYO uyobora Polisi muri aka karere.
SSP Burahinda yabibukije ko umuhanda bakoreramo akazi kabo ka buri munsi ugira amategeko awugenga .
Yagize ati “ Umuhanda mukoresha unakoreshwa n’ingeri nyinshi z’abatwara ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru, mugomba kubahiriza amategeko awugenga kugirango mutaba ba nyirabayazana b’impanuka,”
SSP Burahinda yasabye abanyonzi kurushaho kunoza umwuga wabo basobanukirwa n’amategeko y’umuhanda kuko bizafasha mu kugabanya impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.
yagizeati: ‘’ impanuka zo mu muhanda ziri mubihungabanya umutekano kuko zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, mu kwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda mwubaha ibyapa bitandukanye, gukumira impanuka mukabigira ibyanyu.’’
SSP Burahinda akomeza asaba abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare kujya basuzuma ko amagare yabo ameze neza kandi yujuje ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda.
Yagize ati: ’’Mukwiye kujya mureba ko amagare yanyu yujuje ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda birimo feri, amatara utugarura rumuri n’ibindi byabafasha kugenda neza mu muhanda hagamijwe kunoza umwuga wanyu no gutwara neza abagenzi mutwaye bakagera iyo bajya amahoro.’’
SSP Burahinda yashoje yibutsa abatwara abagenzi ku magare ko umutekano ariwo shingiro ry'iterambere mubyo bakora byose bityo abasaba kwirinda gutwara ibiyobyabwenge ndetse bakagira uruhare mu kubunga bunga umutekano batanga amakuru ku byaha byawuhungabanya , inzego z’umutekano zikabikumira bitaraba.
Ngiruwonsanga Christophe uyobora ihuriro ry’abanyonzi Intumwa za Huye yashimiye Polisi impanuro n’inama idahwema kubagira zigamije kunoza umwuga wabo, bagakora cyinyamwuga, yashoje yizeza ko izi mpanuro bagiye kuzishyira mubikorwa bubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda gukorera mu kajagari ndetse banatangira amakuru kugihe kucyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.
English









