Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya yasabye abatwara abagenzi ku magare mu Mujyi w’aka karere bagera kuri 300 kugira uruhare mu kubungabunga no kubumbatira umutekano barangwa n’ubushishozi kugira ngo badatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko.
Ubu butumwa yabubahereye mu nama yagiranye na bo nyuma y’Umuganda ngarukakwezi wabaye ku itariki 28 uku kwezi; icyo kiganiro kikaba cyarabereye mu kagari ka Butare, ho mu murenge wa Ngoma.
SP Karegeya yabwiye abo bakora iyi mirimo bibumbiye muri Koperative Intumwa za Huye ati,"Bamwe mu bavana ibiyobyabwenge mu gace kamwe babijyana mu kandi batwarwa n’Abanyonzi (Abatwara abagenzi ku magare). Murasabwa ubwanyu kutabyishoramo, kandi murangwe n’ubushishozi kugira ngo mudafasha ababikora kubigeraho; kandi igihe mugize uwo mubibonana, mukabimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo afatwe."
Yabasabye kandi kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde impanuka; aha akaba yarababwiye ati,"Impanuka ishobora namwe kubakomeretsa cyangwa ikabahitana. Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni bwo buryo bwonyine bwo kuzikumira no kurengera ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa bose."
Umuyobozi w’iyo Koperative (Intumwa za Huye) Ngiruwonsanga Christophe yabwiye bagenzi be ati,"Ndahamya ndashidikanya ko mwese mwemera ko iyi mirimo tuyikora nta nkomyi kubera ko mu gihugu hari umutekano usesuye . Turasabwa rero kugira uruhare mu kuwubumbatira; twirinda ibyaha, kandi dutanga amakuru atuma bikumirwa."
Yakomeje agira ati,"Tugomba gushaka amafaranga twubahiriza amategeko atugenga kugira ngo twirinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda."
Ngiruwonsanga yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye ku kiganiro yagiranye na bo, aha akaba yaravuze ko cyatumye basobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.
Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi y’u Rwanda muri aka karere ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha; bayiha amakuru ku gihe atuma bikumirwa, kandi aboneraho gusaba bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe.
Kinyarwanda
English











