Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo kubungabunga ibidukikije birinda kubyangiza, bakazirikana uruhare bigira ku buzima bw’abantu. Ubu bukangurambaga buje nyuma y’aho muri iyi ntara mu karere ka Huye mu murenge wa Karama hafatiwe imodoka ipakiye imbaho 170 zatemwe mu ishyamba rya leta riherereye mu bisi bya Huye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uwitwa Habimana Straton w’imyaka 44, Iradukunda Placide w’imyaka 27 na Nshimiyeyezu Jean Claude w’imyaka aribo bafashwe na Polisi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare ubwo bari bapakiye izo mbaho.
Yagize ati: “Ziriya mbaho 170 zari iza Habimana Straton abandi bari abashoferi b’imodoka ifite ibirango RAB979J, bafashwe batwaye ziriya mbaho mu mujyi wa Kigali nta byangombwa byazo bafite.”
Yakomeje agaragaza ko uriya Habimana ariwe wahaye akazi abaturage ngo bajye mu ishyamba rya leta batememo ibiti babibazemo imbaho. Nyuma abaturage baje gutanga amakuru ko Habimana atema ishyamba rya leta akaribazamo imbaho, nibwo hateguwe igikorwa cyo kumufata.
CIP Twajamahoro yongeye gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda ibidukikije ndetse bagira uwo babona abyangiza cyane cyane abatema amashyamba ya leta bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi zimwegereye
Ati: “Nta muntu wemerewe gusarura ishyamba atabifitiye ibyangombwa kabone niyo ryaba ari irye yateye, ubikora aba anyuranya n’amategeko kandi yangiza ibidukikije. Bigira ingaruka ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima byose ndetse no ku mihindagurikire y’ibihe.”
Itegeko N°48/2018 of 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).
Kinyarwanda
English










