Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Abaturage bakanguriwe kugana ikigo Isange igihe cyose bahohotewe

Ku bufatanye n’amadini atandukanye, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu ntangiriro z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda yakoreye ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu karere ka Huye. Ni ibiganiro byari byitabiriwe n’abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo mu mujyi wa Huye ndetse n’abaturage bo muri ako karere.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, akaba yarashimiye abanyamadini n'amatorero kuba barishyize hamwe kugirango bakore ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, ashimira Polisi y’u Rwanda ndetse n'abafatanyabikorwa bose bateguye iki gikorwa.

Yagize ati:”Iki gikorwa ni cyiza kuko kiragaragaza ubushake mufite mu gufasha Leta mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda. Iyi ni intambwe nziza itewe mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Meya Muzuka yaboneyeho gusaba urubyiruko rwari ruteraniye aho kudahishira ihohoterwa iryo ariryo ryose ribakorerwa n'irikorerwa mu miryango yabo.

Muri ubu bukangurambaga, Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi wungirije wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage (Community Policing), Assistant Inspector of Police (ACP) Rose Muhisoni.

Mu kiganiro yatanze, yasobanuriye abari bitabiriye ibyo biganiro  icyo ihohotera  aricyo, ibitera ihohotera, amoko y'ihohotera,ingaruka zaryo n'ingamba zafashwe mu kurirwanya no kurikumira, aboneraho kubasaba kujya bihutira kugana ikigo cya Polisi y’u Rwanda gifasha abahuye n’ihohoterwa (Isange One Stop Center) igihe cyose barikorewe cyangwa babonye urikorerwa.

ACP Muhisoni yagize ati:”Aha mu karere ka Huye tuhafite ikigo gifasha kikanagira inama abakorewe ihohoterwa (Isange One Stop Center).Turabasaba kujya mwihutira kugana iki kigo igihe cyose hari uwahohotewe, kuko iki kigo gitanga ubufasha bushoboka bwose, haba mu buvuzi ku buntu, gutanga inama ndetse kikanafasha mu gukurikirana uwakoze ihohotera.

ACP Muhisoni yakomeje avuga ko Leta imaze kugeza ahantu henshi ibi bigo mu gihugu, ndetse n’aho bitaragezwa bikaba bizahagezwa.

Yakomeje ashimira abitabiriye ubu bukangurambaga, abasaba gufatanya mu gukumira no kurwanya ihohoterwa no kumenyekanisha ibikorwa by’ikigo Isange.

Mufuti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Saleh wari uhagarariye abanyamadini n'amatorero yateguye iki gikorwa,  yashimiye uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose ndetse n’ibindi byaha, no kuba leta yarashyizeho amategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abaturage n’abanyeshuri bishimiye ibi biganiro, basaba ko ubu bukangurambaga butahagarara ahubwo bwahoraho kenshi.