Abaturage cyane cyane abacuruza inzoga zitemewe zirimo kanyanga n’izindi z’inkorano zizwi ku mazina ya muriture, bareteta n’izindi,… bo mu murenge wa Ngoma, ahitwa mu Matyazo, ho mu karere ka Huye bakanguriwe kubireka no gufatanya na Polisi kubirwanya.
Ubu butumwa babuhawe mu nama yabaye nyuma y’igikorwa cyo kumena inzoga zari zimaze gufatwa n’umukwabu wakozwe na Polisi ikorera muri kariya gace, ikaba yayobowe n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, Chief Inspector of Police (CIP) Protais Rwiyemaho.
Uyu mukwabu wari wabaye ku manywa yo ku italiki ya 18 Nzeli, ufatana uwitwa Muhorakeye Clarisse litiro 17 za Kanyanga na litiro 440 za muriture, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma; nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage ko uriya mugore atetse kanyanga.
Iyo nama yabereye mu kagari ka Matyazo, mu mudugudu wa Rurenda, aho bari basanze umwana w’imyaka 13 wavanywe mu ishuri ari we utetse iriya kanyanga.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bitabiriye iyo nama bagera kuri 230, CIP Rwiyemaho yashimiye abaturage b’inyangamugayo batanze amakuru kuri Polisi aho yagize ati:”Ibi biri mu nyungu zanyu by’umwihariko no ku gihugu muri rusange kuko ibiyobyabwenge nk’ibi bihungabanya umutekano mu buryo bwinshi, ni umuco mwiza mukwiye kuzakomeza.”
Muriture ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda hashingiwe ku Mugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Ku birebana n’umwana wavanywe mu ishuri agakoreshwa mu itekwa rya kanyanga, CIP Rwiyemaho yibukije ababyeyi bari bari aho ko kuvana umwana mu ishuri ari ukumuvutsa amahirwe yo kugira ejo hazaza heza kuko nta burezi aba akibonye.
Yagize ati:”Umurage mwiza ku bana bacu ni ukubashyira mu mashuri, birababaje kubakoresha mu bikorwa nk’ibi kuko tuba tubahaye umurage mubi, umwana ukuriye muri kanyanga ntaho aba azigeza kandi nta n’aho yageza igihugu cyimutegerejeho kugiteza imbere.”
CIP Rwiyemaho yabasabye kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kutanywa, kudacuruza no kudakwirakwiza ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose cyane cyane ba nyir’utubari barasabwa gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko; bakirinda ibitemewe n’amategeko.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 2, iteganya ko, Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Igika cya kabiri, cyo kigaragaragaza ko ,Ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











