Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Abaretse gucuruza inzoga zitemewe bakanguriye ababikora kubireka

Abafite utubare bacuruzaga inzoga zitemewe zirimo iyitwa Muriture bo mu murenge wa Huye, ho mu karere ka Huye  bakanguriye ababikora kubireka no gufatanya kubirwanya.

Ubu butumwa bwatanzwe na bamwe mu bafite utubare mu murenge wa Huye mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Huye, Inspector of Police (IP) Eric Gasana.

Iyo nama yabereye mu  kagari ka Sovu ku itarik 6 Nzeri yitabiriwe n’abagera kuri 40.

Mu buhamya bwe, umwe mu baretse gucuruza inzoga itemewe yitwa Muriture witwa Bazatoha Bértin yagize ati:" Nafunzwe kenshi  nzira kuyicuruza, kandi ibyo byajyanaga buri gihe no kuyimena. Byanshubije inyuma kuko amafaranga nabishoyemo yapfuye ubusa. Muri make, nta cyiza cyo gucuruza ibiyobyabwenge."

Bazatoha yakomeje agira ati:"Bamwe mu bakiriya iyo bamaraga kuyisinda bararwanaga ku buryo hari n’abakomeretsaga abandi. Ibyo byatezaga umutekano muke haba mu kabare ndetse no mu gace gaherereyemo. Nageze aho ndabireka bitewe n’izo ngaruka zose."

Undi witwa Habinshuti Léonard yagize ati:" Nacuruje Muriture igihe kitari gito; ariko ntababeshye ntacyo yangejejeho. Inyigisho za Polisi ziri mu byatumye mbireka kubera ko naje gusobanukirwa ko gukomeza kuyicuruza ari ugutwika amafaranga nakabaye nshora mu bindi bimfitiye akamaro byemewe n’amategeko. Ikindi kandi, nari maze kurambirwa guhora mfungwa kubera byo".

Yagiriye inama abacuruza n’abanywa inzoga zitemewe kubireka  kugira ngo birinde ibibazo yahuye na byo agicuruza Muriture.

Muriture ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda hashingiwe ku Mugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyo nama, IP Gasana yabashimiye icyemezo bafashe cyo kureka gucuruza icyo kiyobyabwenge, kandi abasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kutanywa, kudacuruza no kudakwirakwiza ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Yagize ati:"Ba nyir’utubare barasabwa gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko; bakirinda ibitemewe n’amategeko nka Muriture, Kanyanga n’izindi zo mu masashe nka Chief Waragi.

IP Gasana yabibukije kandi kubahiriza amasaha yo gukingura no gukinga utubare, aho amabwiriza avuga ko dukingurwa saa saba z’amanywa tugakingwa saa mbiri z’ijoro.

Yabasabye kandi gutanga amakuru y’abenga inzoga zose zitemewe n’aho babikorera.