Abanyeshuri 530 bo mu ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis riherereye mu murenge wa Tumba, akarere ka Huye, ku italiki 28 Gashyantare, bahawe ubukangurambaga ku bubi bw’ibiyobyabwenge kandi bagirwa inama yo kwitandukanya n’imico mibi ishobora kugira ingaruka ku hazaza habo.
Iki gikorwa cyari cyateguwe na Polisi ikorera mu karere ka Huye, ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze.
Iyi nama yari iyobowe na Inspector of Police (IP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha mu karere ka Huye ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu murenge wa Tumba, Mugiraneza Victor.
IP Mucyo yavuze ko igitekerezo cyo kugira inama aba banyeshuri cyaje nyuma y’aho bigaragariye ko rumwe mu rubyiruko rwo muri iki kigero bakomeje kwishora mu byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge harimo kunywa no gucuruza urumogi.
Yahamagariye aba banyeshuri kwamagana ibiyobyabwenge no gutera intambwe bagafatanya n’izindi nzego kubirwanya , zaba iz’ibanze ndetse na Polisi by’umwihariko, baziha amakuru ku babikoresha kandi bakangurira bagenzi babo babirimo kubireka.
Mu kiganiro bahawe , ku buryo burambuye basobanuriwe ibiyobyabwenge ibyo aribyo, ubwoko bwabyo, ingaruka zabyo ku muryango muri rusange, ndetse n’urubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza by’umwihariko.
IP Mucyo yagize ati:” Polisi nk’urwego rushinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, ifatanya n’abantu b’ingeri zose mu gukumira no kurwanya ibyaha tutibagiwe no gukurikirana ibabifatirwamo.”
Muri icyo kganiro kandi, babwiwe icyo itegeko riteganya ku byerekeranye n’ibihano ku wanyoye n’ukoresha ibiyobyabwenge mu bundi buryo.
Nyuma y’ibiganiro abanyeshuri babajije ibibazo maze basobanukirwa neza ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, baniyemeza kujya batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, haba ku ishuri cyangwa mu miryango yabo aho bakomoka.
Biyemeje kandi kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukangurira bagenzi babo ko batagomba kwishora mu biyobyabwenge kimwe n’ibindi byaha n’uko bazakangurira urubyiruko rutiga kutabyishoramo.
Polisi ikorera mu karere ka Huye , ishami ry’imikoranire n’abaturage, ikaba itangaza ko ubu bukangurambaga buzagira akamaro mu guhindura imyifatire y’abanyeshuri, kuko ngo uku kwigisha abanyeshuri ububi bw’ibiyobyabwenge bizafasha no kugabanya ibyaha by’urugomo, kimwe n’inda zitateguwe ndetse n’ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye nabyo biri mu birwugarije.
Kinyarwanda
English











