Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Abana b?abakobwa batewe inda barakangurirwa kudaheranwa n?agahinda

Kuva tariki ya 17 Kanama kugeza tariki ya 20 Kanama 2021 Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?umuryango witwa Association Modeste et Innocent (AMI) basuye abana b?abakobwa bo mu Karere ka Huye,umurenge wa Mbazi batewe inda bakiri munsi y?imyaka y?ubukure, 18. Mu bana 150 basuwe, 50 muri bo batewe inda bakiri munsi y?imyaka y?ubukure.

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage, Assistant Commissioner of Police(ACP) Rose Muhisoni yakanguriye abana b?abakobwa kujya birinda ababashukisha utuntu  bagamije kubangiriza ejo hazaza habo. Yagaragaje ko umuti wo kurandura inda ziterwa abana b?abakobwa ari uko bazajya bihutira gutanga amakuru icyaha kitaraba ariko cyaba nabaye ntibabahishire ahubwo bajye babarega.

Ati?Mugomba kwirinda abantu bose babashukisha utuntu bagamije kubasambanya kuko niho hava kubatera inda mukiri bato. Mwese muri mu myaka mike  cyane yo gutegura ejo hazaza hanyu binyuze mu kwiga, ariko iyo mutewe inda biba ngombwa ko mubanza mugahagarika amashuri mukajya kubyara hakaba n?abo biviramo kureka ishuri burundu.?

ACP Muhisoni yakomeje asaba abamaze guterwa inda kudaheranwa n?agahinda ahubwo bashake ibyo bakora byabateza imbere ndetse binateze imbere abana babyaye.Yanabonyeho kugaya bamwe mu babyeyi bamara kubona abana babo bahuye n?icyo kibazo bakabaca mu muryango cyangwa bakabahoza ku nkeke.

Ati?Abagize ibyago bagaterwa inda ntimukumve ko birangiye ngo mwihebe, ahubwo mujye mushaka uko mwiga imyuga ibafasha kwiteza imbere kugira ngo  munabashe kurera abana banyu.Mwandikishe abana mu bitabo by?irangamimerere, turabasaba kudahishira ababateye  inda kugira ngo bashyikirizwe ubutabera abo bihamye babihanirwe.?

Uwari uhagarariye umuryango, Association Modeste et Innocent (AMI), Uwizeye Jean de Dieu yakanguriye abamaze guterwa inda kuzasubira mu ishuri  ndetse bakajya bagaragaza ibibazo bafite byaba ibijyanye n?imibereho cyangwa se mu miryango aho bafashwe nabi.

Ati? Hari bamwe mu babyeyi babona abana babo b?abakobwa batewe inda bakahoza ku nkeke babatoteza. Turabasaba kujya mwegera ubuyobozi bubegereye cyangwa indi miryango mugaragaze ibibazo mufite kugira ngo mufashwe. Abagifite ubushake bwo gusubira mu ishuri bashakirwe uko bakwiga cyangwa bashirirweho imishinga iciriritse ibafasha kwibeshaho.?

Muri uyu murenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye harabarirwa abana b?abakobwa 50 batewe inda bakiri munsi y?imyaka 18, aba nabo bakaba bari bitabiriye ibi biganiro. Ababateye inda ntibaramenyekana ngo bashyikirizwe ubutabera. Ibi biganiro byari byitabiriwe n?abana b?abakobwa 150 bari munsi y?imyaka 18, byamaze iminsi ine aho bagendaga baza mu matsinda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.