Kuri uyu wa 16 Ugushyingo, abamotari bibumbiye mu makoperative ya COTTAMOHU na CIM akorera mu murenge wa Ngoma bagiranye inama na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge, bibutswa uruhare rwabo mu mutekano w’igihugu n'iterambere ryabo.
Umuyobozi w'umurenge wa Ngoma Kabalisa Arsene wari witabiriye iyi nama, yabasabye kwirinda impanuka n’ibindi byaha, anabibutsa ko bo ubwabo aribo mbaraga z’igihugu, anabagaragariza ko uretse no kuba amaboko y’igihugu, n’imiryango yabo iba ibatezeho amaramuko.
Yagize ati” Murabizi mwese umurimo mukora niwo utunze imiryango yanyu, niyo mpamvu iyo ukoze impanuka cyangwa ugafatirwa mu byaha bitandukanye ugafungwa uba uteje ibibazo umuryango ndetse n’igihugu. Turabasaba kwirinda icyatuma mutakaza akazi kanyu kandi muharanire gutera imbere, ku buryo muva ku gutwara moto mugatwara imodoka”.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego (DCLO) mu karere ka Huye Inspector of Police (IP) Mucyo Rukundo, yabasabye gukomeza kugira uruhare mu mutekano w’igihugu, birinda gutwara abafite ibiyobyabwenge cyangwa abandi bashobora kuba bari mu bikorwa bihungabanya umutekano.
IP Rukundo yagize ati:” Hari bamwe muri mwe bavugwaho gufatanya n’abanyabyaha, ugasanga batwaye abantu babita abagenzi, nyamara bazi neza ko abo batwaye bapakiye ibiyobyabwenge cyangwa ibintu byibwe, iyo umutwaye ubizi rero, icyo gihe haba harimo ubufatanyacyaha, nawe urahanwa”.
Yakomeje abasaba kwirinda amakosa yo mu muhanda nko gutendeka cyangwa gutwara nta byangombwa.
Yagize ati:”Hari bamwe muri mwe bakunda gutendeka cyane cyane mukunda kubikora ku banyeshyuri, ugasanga mwahetse abana benshi kuri moto,mu gihe nyamara bamwe muri mwe babikora batagira ubwishingizi, turabasaba gucika kuri uwu muco mubi”.
Abamotari bashimiye Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’umurenge uburyo babegereye bakabagira inama, nabo babasezeranya ko bagiye gukomeza kugira uruhare mu mutekano, barushaho gutangira amakuru ku gihe y’icyawuhungabanya binyuze mu makoperative bakoreramo.
Kinyarwanda
English











