Abatwara abagenzi kuri moto 800 bo mu karere ka Huye bibumbiye mu makoperative abiri ariyo COTAMOHU (Cooparative des taxis Motos de Huye) na CIM ( Cooperative Intambwe Motars ) basabwe gukomeza kugirana ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.
Ubu butumwa babuhawe tariki ya 10 Werurwe, mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere kuri sitade ya Huye.
Ubwo yaganiraga nabo, Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene wari uyoboye iyo nama, yabasabye gukora neza umwuga wabo bagakorera hamwe kandi mu mucyo kuko aribwo bagera ku iterambere bafatanyije. Yanabashishikaje gukomeza kwitabira gahunda za leta bakazigiramo uruhare bafatanyije n’abandi baturage ndetse abizeza ko akarere kazakomeza kubashyigikira.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye Superintendent of Police (SP) JMV Karegeya, yabasabye kumenya abagenzi batwaye kuri moto ndetse n’imizigo yabo.
Yagize ati:” akazi kanyu gatuma muhura n’abantu benshi. Muri bo hari ababa bafite gahunda nziza zo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange. Ariko kandi hari ubwo hari bamwe bashobora gukoresha moto mu bikorwa bibi by’ubujura, gutwara ibiyobyabwenge n’ubundi bugizi bwa nabi. Murasabwa rero gushishoza mukamenya abagenzi banyuranye mutwara kugira ngo uwo muketseho ibikorwa bibi byavuzwe hejuru muhite mubimenyesha Polisi ndetse n’izindi nzego”.
Yabashimiye ubufatanye bwabo mu gukumira ibyaha, aho hari bamwe muri bagenzi babo bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye abo bari batwaye bafatwa nyuma yo gukekwaho ubujura, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yakomeje kandi abasaba no kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde impanuka ndetse banaheshe isura nziza umwuga wabo.
Kinyarwanda
English











