Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yahaye amahugurwa abaganga n’abakozi bakorera mu bitaro bya Kabutare y’uko bakwirinda n’ibitera inkongi z’umuriro.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kwirinda no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Huye Inspector of Police (IP) Clement Mberamihigo yababwiye ko ahanini amashanyarazi ariyo nkomoko y’ibanze y’inkongi z’umuriro.
Yavuze ko byose biba bitewe no gucomekeranya insinga z’amashanyarazi cyangwa gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge, kimwe no gucomeka ibintu birusha ubushobozi insinga z’amashanyarazi, n’ibindi.
Nyuma y’aho, beretswe uko bazimya inkongi z’umuriro hakoreshejwe kizimyamwoto, amazi, n’umucanga.
Yababwiye ko igihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro bakwihutira guhamagara telephone zitishyura arizo 111 na 112 cyangwa 0788311224, 0788311120, na 078811335 bagatabarwa byihuse.
Kinyarwanda
English











