Ku itariki ya 3 Mutarama, urubyiruko 200 rukora imyuga itandukanye rwo mu murenge wa Ngoma mu kagari ka Butare ahazwi nko mu Rwabayanga bashyizeho amatsinda 5 yo kurwanya no gukumira ibyaha. Byabaye nyuma y’inama bagiranye na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye.
Bakanguriwe na Polisi kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi n’izindi nzoga z’inkorano zitemewe aho bakorera ibikorwa byabo bya buri munsi. Abitabiriye iyi nama ni abibumbiye muri koperative 5 arizo ; Koramoto ishinzwe gukanika moto n’imodoka, Komesohu ishinzwe kubaza imbaho no gusudira ibyuma, Cofohu ishinzwe ubucuzi, Intambwe nziza gukora amagare, ndetse na Tuzamurane ishinzwe ubucuruzi bw’amakara.
Ubwo yaganiraga nabo, ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu karere ka Huye Inspector of Police (IP) Mucyo Rukundo, yabasabye kugarura isura nziza aho bakorera ntihitwe mu ndiri y’amabandi, abanyabyaha n’abagizi ba nabi ndetse n’abanywi n’abacuruza ibiyoyobyabwenge.
Yakomeje kandi anabasaba kugira uruhare mu kurwanya ubujura cyane cyane burimo ubwa terefone bukunze kugaragara muri ako gace. IP Mucyo yabasabye kandi kujya batanga amakuru kuri Polisi no ku zindi nzego y’ikintu cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano cyangwa se abanyabyaha kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.
IP Mucyo yasabye by’umwihariko abakora ubukanishi bwa moto kwiga amategeko y’umuhanda ndetse bakitabira ibizamini byatuma babona impushya zo gutwara ibinyabiziga kugira ngo bibafashe mu kazi kabo.
Uwari uhagarariye ayo makoperative yose Murwanashyaka Jean Marie Vianney yashimiye inama Polisi y’u Rwanda yabagiriye maze yizeza ubufatanye bwabo na Polisi. Murwanashyaka yagize ati:” twishimiye cyane inama baduhaye, natwe hari icyo tugiye gukora twifashishije abanyamuryango bacu bose ndetse na bamwe muri twebwe bashinzwe umutekano mu makoperative mu guhindura Rwabayanga hakaza umutekano n’isuku
Kinyarwanda
English











