Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Abagize komite zo kwicungira umutekano bibukijwe inshingano zabo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gashyantare 2019, mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye hatanzwe amahugurwa y’umunsi umwe yari agenewe abagize za komite zo kwicungira umutekano (CPCs) aho babibutsa uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibiteza umutekano muke.

Abahuguwe n’abo mu kagari ka Matyazo bagera kuri  47 bakaba bahawe amasomo y’ibanze ku kamaro k’urwego rwabo, ubunyangamugayo, bibukijwe kandi inshingano zabo, zirimo gutangira amakuru ku gihe  kugirango  abaturage bafatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha .

Aya mahugurwa bayahawe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Matyazo Musangamfura Emmanuel.

CIP Karekezi yavuze ko impamvu bahisemo guhugura ba CPCs b’akagari ka Matyazo ari uko ako gace kakunzwe kuvugwaho cyane gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga ndetse n’inzoga z’inkorano zirimo izitwa  muriture na nyirantare.

Yagize ati” Aka gace kakunze kuvugwaho ko gakoresha ibiyobyabwenge, niyo mpamvu twashatse kwibutsa ba CPCs ko bamenya ahantu hose hakorerwa ibyaha, tukabigisha kandi nuko bashaka amakuru n’uburyo bayatanga kandi bakayatangira igihe hagamijwe kubikumira no kubirwanya”.

CIP Karekezi yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano(CPC’s) gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko kuko ariho bikunze kwiganza.

Yagize ati” Nkuko mubizi urubyiruko nirwo mbaraga n’amaboko by’igihugu, byaba bibabaje rero urubyiruko rw’u Rwanda rubaswe n’ibiyobyabwenge rukangiza ejo harwo heza, byaba ari igihomba ku babyeyi, ku muryango no ku gihugu  muri rusange”.

Yasoje abasaba gukomeza gukorera hamwe no gukorana neza n’inzego z’umutekano, iz’ibanze, abayobozi b’amasibo, inshuti z'umuryango n’urubyiruko rw’abakorerabushake barushaho gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Matyazo Musangamfura Emmanuel yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) ko bakomeza kwimakaza ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage bakumira ibyaha barwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano.