Abashinzwe Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), abakangurambaga b’ubuzima, abakuriye inzego z’urubyiruko n’iz’abagore bagera ku 130 bo mu mirenge igize akarere ka Huye, ku itariki 28 Ukwakira 2015 bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha.
Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Mucyo Rukundo, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
Icyo kiganiro cyabereye mu nzu mberabyombi y’aka karere, mu kagari ka Butare, mu murenge wa Ngoma, kikaba cyaritabiriwe kandi n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Uwumukiza Marie Jeanne.
IP Mucyo yatangiye abasobanurira ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bituma ababinyoye bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yakomeje kandi ababwira ko kunywa ibiyobyabwenge biteza umutekano muke, bityo abasaba kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.
Yababwiye kandi ko bishobora gushora ababinyoye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Na none IP Mucyo yabasobanuriye ko biri mu bitera amakimbirane hagati y’abantu ku giti cyabo ndetse no hagati y’abagize umuryango kandi ko bitera ababinyoye uburwayi butandukanye.
Aha akaba yaragize ati: "Ntimujya mureba ababinyoye uko baba bameze! Si bo bateza umutekano muke barwana bakanakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko! Mwe musobanukiwe ingaruka zabyo mukwiye gukangurira abo muhagarariye ndetse n’abaturage muri rusange kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza."
Uwumukiza yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku masomo yahaye abo bayobozi b’ibyo byiciro bitandukanye maze asaba abahuguwe gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.
Umwe mu bahuguwe witwa Ntibiringirwa James yagize ati:" Nabonaga abantu banywa bakanacuruza inzoga z’inkorano nkumva nta kibazo bitwaye, ariko nyuma y’ibi biganiro nasobanukiwe ko nkwiye kujya mpa Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora kuko nanjye ubwanjye njya mbibona ko ababinyoye bakora ibikorwa bibangamira abantu".
Yagiriye abantu inama yo kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.
Kinyarwanda
English











