Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Abagize CPCs bibukijwe ko aribo shingiro ry’umutekano

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri Polisi y’u Rwanda ikorera  mu karere ka Huye mu murenge wa Ruhashya yahuguye  abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano(CPCs).

Ni amahugurwa yatanzwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage  hagamijwe kwicungira umutekano  mu karere ka Huye (DPCEO), Inspector of Police (IP) Mujawamariya Leonille ari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhashya Nsabyamahoro Octave.

Mu kiganiro yatanze yagarutse ku gukangurira abagize komite za  CPCs kurushaho gukurikirana niba abaturage bakora  amarondo kandi agakorwa uko bikwiye, gutangira amakuru ku gihe kuko bituma habaho gukumira ibyaha bitaraba.
Yagize ati: ”Murasabwa gukurikirana niba amarondo akorwa, mukaba muzi abagomba kurara irondo mu cyumweru n’uko bazagenda basimburana, abakoze amarondo bagatanga raporo y’uko irondo ryagenze haba hari ikibazo cyagaragaye kigacyemurwa hakiri kare.”

IP Mujawamariya yagarutse ku bibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda bakiri bato, yababwiye ko buri gihe bagomba gukangurira abaturage kwirinda ibyaha kandi bakabasura kenshi mu midugudu yabo no mu ngo zabo  bakamenya ibibazo bafite bigakemuka hakiri kare.

Yagize ati: ”Ibyaha by’ihohotera no gutera inda abana bato bibera mu midugudu, murasabwa kujya musura imidugudu mukamenya ibibazo biri mu miryango, ahari amakimbirane mukayakemura hakiri kare. Abakekwaho gutera inda abana mukihutira kubagaragaza hakiri kare bagakurikiranwa n’amategeko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhashya, Nsabyamahoro Octave yasabye abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) ko bagomba kwegera abaturage bagakomeza guhesha agaciro icyizere babagiriye ubwo babatoraga. Abasezeranya kuzababa hafi mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati: ”Abaturage babatoye babafitiye icyizere, mubagaragarize icyo cyizere, mubafashe gukemura ibibazo bibugarije mu miryango yabo cyane cyane amakimbirane akunze kugaragara. Ibi bizatuma abaturage bacu batera imbere ndetse n’igihugu muri rusange gitere imbere.”

Yakomeje  abagaragariza ko  ari uruhare rwa buri muyobozi gukangurira abaturage kurinda umutekano n’ibikorwa  by’amajyambere igihugu cyagezeho kugirango  hatagira ugisubiza inyuma, abibutsa ko  umutekano ariwo shingiro ry’iterambere.

Nyuma y’iyo nama, Kayiranga Theophile umwe mu bagize komite zo kwicungira umutekano waturutse mu kagari  ka Rugogwe yashimiye Polisi y’u Rwanda ko yateguye aya mahugurwa. Avuga ko inama bagirwa zituma  bisuzuma bakungurana ibitekerezo hanyuma uwagaragaje intege nke agahwiturwa, bakanafatira hamwe ingamba zo gukomeza kubumbatira umutekano w’aho batuye.