Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye,Supt. of Police (SP),Jules Rutayisire,yagiranye inama n’abacuruzi bo muri santere y’ubucuruzi ya Gako,maze abakangurira kurushaho gukaza umutekano w’aho batuye n’aho bacururiza.
Iyi nama yabereye mu Kagari ka Sovu,umurenge wa Huye, ku itarki 24 Mutarama, yitabiriwe n’abacuruzi barenga mirongo itatu.
SP Rutayisire yagize ati,”Hari umutekano usesuye mu karere ariko,ni ngombwa kuwusigasira.Ntihaboneka umupolisi ururinda buri duka cyangwa buri rugo. Niyo mpamvu, ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha ari ngombwa.”
Yakomeje agira ati,”Ubu bufatanye buzatuma hakumirwa ibyaha birimo ubujura buciye icyuho, kandi buri wese akwiye kwumva ko biri mu nshingno ze gusigasira umutekano aho atuye n’aho akorera, atanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyawuhungabanya.”
Yabakanguriye abo bacuruzi gukaza amarondo no gushyira abarinzi ku maduka yabo kandi bagakoresha ababikora nk’umwuga.
Umuyobozi w’umurenge wa Huye,Jeanne Uwumukiza,yashimiye Polisi kubera izi nama yagiriye aba bacuruzi kandi abasaba kuzishyira mu bikorwa.
Yabakanguriye kujya batabarana mu gihe hari uwibwe kandi bakamenyesha inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze ku gihe.
Abo bacuruzi biyemeje gushyira mu bikorwa inama bagiriwe no kuzisangiza bagenzi babo, ndetse n'abaturage muri rusange.
Kinyarwanda
English











