Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hirya no hino hakozwe umukwabu maze polisi ifata inzererezi, abajura n’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi inzererezi 64 mu karere ka Nyarugenge ku itariki ya 7 Ukwakira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mjyi wa Kigali Senior Superintendent (SSP) Urbain Mwiseneza yavuze ko iki gikorwa cy’umukwabu mu Mujyi wa Kigali cyari kigamije kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ubujura, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Aba bafashwe bose bakaba nta bibaranga bari bafite, nta n’akazi bafite muri uyu Mujyi, abenshi muri bo bakaba biganjemo urubyiruko ruturuka hirya no hino mu gihugu, nk’uko yakomeje abivuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali akaba yakomeje avuga ko bazasubizwa iwabo hanyuma abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco hirya no hino aho bazigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwiteza imbere.

Si mu karere ka Nyarugenge gusa habereye umukwabu kuko no mu karere ka Kayonza na Rulindo Polisi yahafatiye ibiro 132  by’amabuye y’agaciro ya koluta ndetse na litiro 11 za kanyanga. Hanafashwe kandi udupfunyika 52 tw’urumogi n’amacupa 19 ya Uganda waragi yinjijwe ku buryo bwa magendu.

Hanamenwe kandi litiro 880 z’inzoga z’inkorano zitwa muriture abazinywa bakaba bagirwa inama na Polisi yo kuzireka kuko zangiza ubuzima bigatuma batitabira umurimo ubateza imbere.