Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hirya no hino hakozwe umukwabu maze polisi ifata inzererezi, abajura n’abacuruza ibiyobyabwenge

Hirya no hino hakozwe umukwabu maze polisi ifata inzererezi, abajura n’abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda  ikorera mu turere twa Nyarugenge, Burera na Ruhango yataye muri yombi abantu batandukanye, bafatiwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi

Mu bafashwe harimo abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura, inzererezi, n’abo basanze batagira ibibaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Senior Superitendent (SSP) Urbain Mwiseneza yavuze ko iki gikorwa cy’umukwabu cyari kigamije kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ubujura, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Akaba yakomeje avuga ko aba bafashwe, abenshi muri bo biganjemo urubyiruko

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali akaba yashimiye abaturage batanga amakuru y’aho aba banyabyaha baherereye kuko ariyo yatumye bafatwa.

Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu kunywa ibiyobyabwenge, kuko byangiza ubuzima bigatuma batitabira umurimo ubateza imbere, aho yakomeje anabasaba kwitwararika buri gihe kwitwaza ibibaranga.

Yanavuze ko abadafite ibyangombwa bazasubizwa iwabo, abafatiwe mu bindi byaha bakajyanwa imbere y’ubutabera, abakiri bato bakajyanwa mu bigo ngororamuco hirya no hino, aho bazigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwiteza imbere.