Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, hatangijwe amahugurwa y’iminsi ibiri ajyanye n’imiyoborere itanga ibisubizo ku bibazo bishingiye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yitabiriwe n’abagera kuri 56 bakomoka mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko zo mu bihugu 9 by’Afurika aribyo; Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, ndetse n’u Rwanda rwayakiriye.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC) n'Umuryango uhuza Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO).
Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko gukemura ibibazo bishingiye ku ihame ry’uburinganire atari amahitamo, ahubwo ari ngombwa mu kazi kajyanye no kubungabunga umutekano no kubahiriza amategeko.
Yagize ati: “Gushyiraho gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko akemura ibibazo bishingiye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ntabwo ari uguharanira ko abantu bareshya imbere y’amategeko gusa; ni na ngombwa mu kazi kacu ko kubungabunga umutekano rusange no kubahiriza amategeko. Ihame ry'uburinganire ntabwo ari amahitamo ahubwo ni ngombwa mu kubahiriza amategeko agendanye n’igihe.”
Yasabye ko hashyirwaho icyerekezo cy’uburinganire mu byiciro byose birimo gufata ibyemezo, gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe n’imikorere y’inzego, mu rwego rwo guharanira ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa mu ngeri zose z’imiyoborere by’umwihariko mu buyobozi bukuru butanga imirongo ngenderwaho ku nzego zo hasi bukuriye.
Yakomeje ati: “Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu kazi kazo ka buri munsi zikorana bya hafi n’abaturage. Bisaba gukora mu buryo butandukanye wita ku ihame ry’uburinganire, ukora neza kandi ukita ku bo ushinzwe, urushaho kongera icyezere n’ubufatanye mu baturage. Bitanga urubuga rw’ibitekerezo bitandukanye n’uburyo bwo gushakira umuti ibibazo bibugarije.”
Yashimangiye ko imbaraga za buri wese zikenewe mu guharanira guhindura imyumvire na Politiki iteza imbere uburinganire no kubahana.