Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2016, hatangijwe igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu gihugu hose.
Ku rwego rw’igihugu ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Muhanga. Umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.
Ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Muhanga bwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gutaha ibyumba 8 byiyongera kuri bitatu by’inzu Isange One Stop Center isanzwe ikoreramo muri ako karere ka Muhanga mu bitaro bya Kabgayi. Minisitiri w’intebe kandi yanatangije ku mugaragaro uburyo bwo kwegera abaturage hagamijwe kurwanya ihohoterwa. Hazajya hifashishwa imodoka ya Isange one stop center irimo abakora muri icyo kigo, bakazajya bakemura ibibazo bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, batanga inama ku ihohoterwa ndetse banafasha ku buryo butandukanye abahuye n’iryo hohoterwa.
Ubu buryo bwo kwegera abaturage hifashishijwe iyi modoka izenguruka hirya no hino mu mirenge bukaba buzafasha cyane mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubwo yatangizaga iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko ubu bukangurambaga buzamara igihe cy’amezi atatu ariko ko urugamba bwo kurwanya ihohoterwa ari ubw’igihe cyose.
Yashimiye Madamu Jeannette Kagame kuba ariwe washyizeho Isange one stop centers zifasha abahuye n’ihohoterwa mu buryo bunyuranye haba mu bujyanama, mu by’ubuvuzi ndetse no mu bijyanye n’ubutabera.
Minisitiri w’intebe yasabye abaturage kuzirikana ko kurwanya ihohoterwa ari inshingano ya buri wese kuko n’amategeko y’u Rwanda arihana. Yakomeje avuga ko ihohoterwa rigira n’ingaruka ku bana kuko iyo batabonye uburere, uburezi ndetse bakanakura nabi bigira ingaruka mbi ku gihugu n’isi muri rusange.
Minisitiri w’intebe mu ijambo rye yanagarutse ku muco mubi ugaragara kuri bamwe aho habaho guhishira ihohoterwa. Yagize ati:” Tugomba kureka uwo muco mubi wo guhishira ihohoterwa. Guhishira ibyo byaha biterwa n’uko biba byakozwe n’abo mu miryango yacu nk’abanyarwanda. Ihohoterwa ni ibyago kuwarikorewe ariko rikaba n’icyaha gikomeye kuwarikoze. Kurihishira rero byaba ari umugayo mubi”.
Yakomeje asaba abanyarwanda gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’uko bishyigikiwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu. Minisitiri w’intebe yasabye kandi abaturage kurangwa n’indangagaciro nyarwanda no kwiyubaha, akomeza asaba ababyeyi kujya baganira n’abana babo ku ihohoterwa hagamijwe kuryirinda no kurirwanya.
Yasoje ijambo rye asaba abafatanyabikorwa bose mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ricike burundu. Ubu bukangurambaga mu karere ka Muhanga bwari bwitabiriwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryando Oda Gasinzigwa, Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, abanyeshuri bo mu bigo byisumbuye byo muri aka karere ndetse n’abaturage benshi.
Ubukangurambaga nk’ubu bwanabereye mu turere twa Ngoma mu Ntara y’I Burasirazuba na Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Mu karere ka Gasabo Bamporiki Edouard , Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, wari n’umushyitsi mukuru, yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko icyaha cy’ihohoterwa kigira ingaruka ku muntu ku giti cye, ndetse no ku gihugu muri rusange. Yakomeje kandi anasaba abanyarwanda kugira uruhare mu ikumirwa ry’iki cyaha.
Yagize ati, “Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu ndetse n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore. Twese nk’abanyarwanda tugomba kugendera kuri uru rugero rwiza kandi duharanira gukoresha aya mahirwe duhabwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.”
Mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, abaturage nabo bitabiriye iki gikorwa ndetse abaturage baka baragaragaje ibyishimo kubera ibikorwa by’ ikigo Isange One Stop Centre cyashyizwe mu bitaro by’akarere ka Ngoma mu mwaka w’ 2012.
Iki gikorwa muri aka karere kikaba cyararanzwe n’urugendo rugamije kwamagana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Makombe Jean Marie yavuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Akaba ariko yarakomeje agaragaza ko n’ibyaha bikigaragara bike bishoboka ko byakwirindwa, akomeza avuga ko kugira ngo bigerweho, bisaba ko buri mu nyarwanda abigiramo uruhare.
Ubu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana buhuriweho ku bubufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, iy’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, iy’Ubutabera, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa nka One-UN Rwanda n’abandi.
Kinyarwanda
English











