Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe, mu gihugu hose, hatangijwe ibikorwa by'ubufatanye bw'Ingabo na Polisi by'u Rwanda, bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage (Defense and Security Citizen Community Outreach Programme-DSCOP2026).
Ni ibikorwa byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Ubufatanye bw'Abaturage, Ingabo na Polisi by'u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32', bikazakorwa mu gihe cy'amezi ane (4), hibandwa ku bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo; ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi, kubakira imiryango itishoboye no gufasha amakoperative mu kwiteza imbere.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibi bikorwa wabereye mu Ntara zose z’igihugu no mu Mujyi wa Kigali, uyoborwa n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Guverinoma, mu ngabo na Polisi by’u Rwanda n'izindi nzego.
Bashimiye abaturage ku ruhare n’ubufatanye bukomeye bagaragaza mu kubungabunga umutekano mu gihugu n’iterambere, babashishikariza gukomeza ubwo bufatanye bafata iyi gahunda nk'iyacu twese abanyarwanda kandi baharanira ko izasiga impinduka nziza mu kurushaho kugira igihugu kirangwa n'ituze n'umutekano.

Mu birori byo gutangiza ibi bikorwa mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Nyabihu, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari kumwe na Guverineri w'intara Ntibitura Jean Bosco n'Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y'Ingabo z'u Rwanda, Maj. Gen Eugene Nkubito, bashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa inzu 30 zagenewe abaturage batishoboye, mu murenge wa Bigogwe, akagari ka Kijote.
Mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza n’umuyobozi wa Diviziyo ya mbere y’Ingabo z'u Rwanda, Col. Egide Ndayizeye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusabiyumva Samuel batangije ibikorwa byo kubaka ibyumba 15 by’amashuri mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo.

Mu ntara y'Iburasirazuba ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage byatangijwe na Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta n’umuyobozi wa diviziyo ya gatanu, Maj. Gen Ruki Karusisi n’umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara; Assistant Commissioner of Police (ACP) Innocent Kanyamihigo mu murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare.
Mu murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga afatanyije n’Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ubutaka, Amazi n’Amashyamba; Philippe KWITONDA n’abandi bayobozi bakoze igikorwa cyo gutera ibiti kigamije kurengera ibidukikije.

Muri iyi ntara kandi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Solange Uwituze ari kumwe na Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji n’abayobozi bo mu zindi nzego bashyikirije imiryango 32 itishoboye amatungo arimo inka n’ihene mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza.
Mu ntara y'Amajyepfo; Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi n’Umuyobozi wa Polisi mu ntara ACP Désiré Twizere, batangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 10, inyubako z’ubuyobozi na laboratwari ku Ishuri riherereye mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi.
Mu ntara y'Amajyaruguru; Guverineri w’Intara Maurice Mugabowagahunde ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabara, Ma.j Gen Alex Kagame n’Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana, batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ikiraro cya Ryabazira mu Karere ka Gakenke.

Muri iyo ntara kandi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima Dr. Butera Yvan ari kumwe n’ Umugaba w' Ingabo ushinzwe serivisi z' ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda, Maj. Gen Dr. Ephrem Rurangwa n’abayobozi b’izindi nzego batangirije ibi bikorwa ku Bitaro byo ku Rwego rwa 2 byigisha bya Byumba byo gutanga serivisi z’ubuvuzi zitandukanye.
Mu mwaka wa 2024, nibwo hafashwe icyemezo cyo guhuriza hamwe ibikorwa by’ingabo n’ibya Polisi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kuri ubu bikaba bikorwa mu bufatanye bw’inzego zombi.
Ni mu gihe mbere habagaho icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ Ingabo z’u Rwanda ‘Army Week’, byari byaratangiye mu mwaka wa 2009 na gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Month) byatangijwe mu mwaka wa 2010.




Kinyarwanda
English










