Polisi y'u Rwanda yateye inkunga ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y?abaturage bifite agaciro k?asaga miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihugu hose, mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo (Police Month) mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y?imyaka 22 imaze ishinzwe.
Ni ibikorwa byakozwe Ku bufatanye na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Minisiteri y'ibidukikije, Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA) n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) birimo gucanira ingo 7,500 hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y?izuba, inzu 65 zubakiwe imiryango itishoboye ndetse n?amarerero 30 y?abana bato (ECD) yubatswe mu turere twose tw?igihugu byashyikirijwe ku mugaragaro abagenerwabikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza.
Polisi kandi yubatse ubwogero 16 bw?inka, itanga inkunga y?amafaranga y?u Rwanda miliyoni 35 ku makoperative, igenera ubwishingizi mu kwivuza abagera ku 2000, inagabira inka enye imiryango itishoboye.

Uyu mwaka, ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwahawe insanganyamatsiko igira iti: ?Imyaka 22 y?ubufatanye n?abaturage mu bikorwa by?Umutekano n?Iterambere rirambye?.
Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, ku rwego rw?igihugu byabereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y?Amajyepfo, aho Minisitiri w?ubutegetsi bw?igihugu, Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mukuru yavuze ko mu myaka 22 ishize, serivisi za Polisi y?u Rwanda zabaye ingirakamaro ku baturarwanda.
Yagize ati: ?Imyaka 22 ishize ifite icyo isobanuye ku mutekano n'ituze rusange abanyarwanda bishimira muri iki gihe, kandi ibi bikorwa bya Polisi biteza imbere ubukungu n?imibereho myiza ni umusaruro w'ubufatanye butanga icyizere hagati y'inzego z?igihugu n'abaturage."
Ingo 2407 zo mu Ntara y'Amajyepfo zacaniwe hifashishijwe ingufu z?amashanyarazi akomoka ku zuba, 459 muri zo ziri mu Karere ka Nyamagabe kandi mu ntara y?Amajyepfo hubatswe inzu 16 n?amarerero umunani.

Minisitiri w?Ubutegetsi bw?Igihugu yavuze ko umutekano ari umusingi w?iterambere n?imibereho myiza y?abaturage hagamijwe impinduka zirambye, kandi ko amazu, amarerero n?ingufu zikomoka ku zuba bizabafasha kwikura mu bukene.
Yagize ati: "Ubu bufatanye no gukorana bya hafi hagati ya Polisi n?abaturage ni umurongo wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko Polisi idashobora kugera ku nshingano zayo idakoranye n?abaturage. Ubukene butangirira mu bitekerezo; intwaro yo gutsinda ubwo bukene ni uguhindura uko utekereza kandi uharanira kwiteza imbere ugahindura urwego uriho. "
Yijeje abaturage umutekano anabasaba kwibanda ku bikorwa byabo by'iterambere ndetse no gukomeza gufatanya na Polisi mu gucunga umutekano batanga amakuru ku kintu cyose gishobora kuwuhungabanya kandi kikagira ingaruka kuri gahunda z'iterambere ry'igihugu.
Ati: ?Gucunga Umutekano no kurwanya ibyaha ni uguhozaho urugendo ruracyakomeza dufatanye twese kurwanya icyahungabanya umutekano n?iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho bigatuma dusubira inyuma. Dutangire amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose.?

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y?u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, yavuze ko ukwezi kwa Polisi kwagenewe ibikorwa by?iterambere ry?igihugu, guteza imbere imibereho myiza y?abanyarwanda no gukangurira abaturarwanda gukumira no kurwanya ibyaha, u Rwanda rugakomeza kugira umutekano.
Yagaragaje ko akarere ka Nyamagabe kari mu turere dufite ibyaha bicye, aho ibyinshi muri byo bijyanye n?ubucuruzi bwa magendu, amakimbirane mu miryango ndetse n?ibyaha byo kwangiza ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yashimiye abaturage ba Nyamagabe uburyo bitabiriye kurwanya imitwe yitwaje intwaro yagerageje guhungabanya umutekano wabo mu bihe byashize.
Ati: "Kubera umutima wo gukunda igihugu no gufatanya n'inzego z'umutekano, twabashije kumenya no gufata abagize uruhare mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi mubigizemo uruhare. Turabashimira ubwo bufatanye mukomeje kugaragaza kandi turabasaba gukomeza gukorana n?inzego z?igihugu."
Yavuze ko ubukangurambaga ku mutekano urambye, bwibutsa inshingano z?abaturage bose na buri muntu ku giti cye, kuba maso bakarwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano.
Uko mu Mujyi wa Kigali gusoza ?Police Month' byari byifashe
Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, byabereye hirya no hino mu bice bitandukanye by?igihugu.
Ku rwego rw?Umujyi wa Kigali, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Mu ijambo rye Minisitiri w?umutekano, Alfred Gasana yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibyagezweho, birinda gusubira inyuma.
Ati: ?Iyi myaka 22 Polisi y?u Rwanda imaze igiyeho yaranzwe n'ibikorwa by'indashyikirwa kuko uyu munsi dufite igihugu gifite umutekano usesuye dukesha ubufatanye bw?abaturage muri rusange n?izindi nzego z?igihugu cyacu.

Murasabwa gukomeza kugaragaza ubufatanye mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, guteza imbere ibikorwa bizamura imibereho myiza, munafata neza ibikorwa mwahawe n?ibindi bikorwaremezo mu rwego rwo guharanira kugira igihugu gitekanye kandi kizira icyaha bikaba intego ya buri wese.?
Abagenerwabikorwa bishimiye inkunga bashyikirijwe
Mukandori Veneranda w'imyaka 70 utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Nyabivumu, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yanyuzagamo akamwenyura kubera kugira aho yita mu rugo.
Yagize ati: "Hashize imyaka ibiri ngarutse mu gihugu mvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ntaho nari mfite ho kuba, nakoraga ibiraka byo kubumba amatafari no guhingira amafaranga kugira ngo mbone amaramuko n?amafaranga yo kwishyura ubukode Imana yasubije amasengesho yanjye mbasha kubakirwa iyi nzu igezweho kandi irimo ibikoresho byose ndashimira Polisi y'u Rwanda na Perezida wa Repubulika."
Kimwe na Mukeshimana Alphonsine ufite imyaka 35 y?amavuko, wibana n?abana be babiri, yashimiye Polisi avuga ko inzu ahawe imuhaye icyizere ku mutekano we n?uwabana be.







Kinyarwanda
English










