Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by'ubufatanye bwa Polisi n'Ingabo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2026, u Rwanda rwizihije umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 32, abaturage hirya no hino mu gihugu bawishimiye banashyikirizwa ibikorwa by'ubufatanye bwa Polisi, Ingabo z’u Rwanda(#DSCOP2026), inzego z’ibanze n’abaturage bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Ni ibikorwa byari bimaze igihe cy'amezi agera kuri atatu bibera mu gihugu hose byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Ubufatanye bw'Abaturage, Ingabo na Polisi by'u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.’

Muri icyo gihe cy'amezi atatu hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo; kubakira imiryango itishoboye, hirya no hino mu gihugu; hubantswe inzu 80 zashyikirijwe imiryango itishoboye zirimo ibikoresho by’ibanze ndetse n’ibyo kurya, ibikorwa byibanda ku buvuzi, havuwe abaturage 28,582, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, hubatswe ibiraro 3 bizafasha abaturage mu buhahirane n’imigenderanire, amashuri hubatswe ibyumba 15 ku kigo gisanzwe n’ubwiherero 18.  

Hafashijwe amakoperative y'imboni z’impinduka, hatanzwe imashini zuhira 10, hatanzwe ubwato 2 buzafasha abaturage mu ngendo, horojwe abaturage batishoboye inka 6 n’ihene 910, hatangwa moto zigera 10 ku mboni z’impinduka, hatanzwe amazi meza, hakozwe ibikorwa by’ubukangurambaga hahugurwa abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) barenga 1,500 hirya no hino mu gihugu ndetse hanakozwe n'ibindi bikorwa bitandukanye muri icyo gihe cy’amezi atatu.

Ibi bikorwa by’ubufatanye, si ukubitanga gusa, ahubwo ni ibimenyetso by’icyizere, agaciro, n’iterambere ridaheza rifite icyerekezo kerekana ko inzego z’umutekano atari abarinzi b’amahoro n’ubusugire gusa, ahubwo ari n’umusingi w’iterambere, umusemburo w’impinduka nziza igihugu cyacu kigenda kigeraho, abafatanyabikorwa ba hafi bakaba abaturage bakorera kandi barinda.