Itsinda rimaze iminsi mike rishyizweho rihuriwemo n’inzego zitandukanye rigamije kunoza no guteza imbere umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, riratangaza ko rimaze kugera kuri byinshi mu kuwuteza imbere.
Iri tsinda ryashyizweho mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, rihuriwemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), Urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative (RCA) ndetse n’impuzamashyirahamwe y’abamotari.
Icyo iri huriro rigamije ni ukunoza uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, gukumira impanuka ziterwa ahanini n’abamotari, kurwanya ruswa ivugwa muri uyu mwuga, no gukangurira abashinzwe umutekano mu batwara za moto gukora kinyamwuga. Hanagamijwe kandi gufasha abamotari no kubakangurira kutishora mu byaha bitandukanye ahubwo bakaba abafatanyabikorwa mu kubirwanya no kubikumira.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yagize ati:” Hari abamotari bagaragara mu bikorwa by’ubujura, bwaba ubwa moto za bagenzi babo n’izindi, abiba abagenzi batwaye, gutwara nabi moto mu muhanda bituma habaho impanuka, abatwara ibiyobyabwenge. Hari kandi abatwara abagizi ba nabi ndetse n’abatwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa”.
Yangeyeko ko :” iri tsinda rihuriwemo n’impande zavuzwe hejuru rigamije gufasha abamotari bose gukora aka kazi neza bakajya mu makoperative, kugira ibyangombwa by’akazi ndetse bakanagira n’ibyangombwa bibemerera gukora aka kazi bitangwa na RURA. Iryo tsinda rizanafasha kandi mu bijyanye no kumenya ndetse no gushyira hamwe imyirondoro y’abamotari bose ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga butuma aka kazi gakorwa neza”. Ikindi kandi ni uko abashinzwe umutekano w’abamotari bakorera ku masezerano y’akazi bigasimbura uko bari basanzwe bakoramo akazi n’uko bagahemberwaga.
Umwe mu myanzuro y’iri tsinda, ni uko buri muntu ushinzwe iby’umutekano mu bamotari agomba gukorwaho igenzurwa rihagije rigamije kumenya amakuru y’imyitwarire ye n’ubumenyi bwe hagamijwe kwirinda ko habaho ibibazo yatera mu kazi by’imyitwarire mibi no kudakora neza akazi ashinzwe.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze kandi ko mu bindi bibazo iri tsinda ryabonye , harimo kuba aho amakoperative y’abamotari akorera nta bitabo bw’ibyo bakora bihari, kunyereza amafaranga n’imikoreshereze mibi y’amafaranga y’abanyamuryango,
CIP Kabanda akomeza avuga ko iryo tsinda ryaje gusanga ko hari bamwe mu bamotari bakora uyu mwuga badafite ibyangombwa ndetse nta n’amakoperative barimo, nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bagira ndetse nta n’icyangombwa cyo gukora uyu mwuga cya RURA bafite.
CIP Kabanda yavuze ko imyanzuro n’ibyifuzo byatanzwe n’abagize iri tsinda ndetse n’abafatanyabikorwa babo nibishyirwa mu bikorwa, gutwara abagenzi kuri moto bizakorwa neza kurushaho ndetse n’abamotari bakazabona birushijeho akamaro ko gukorera mu mashyirahamwe bityo bakazayitabira kurusha mbere.
Kinyarwanda
English











