Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hashyizweho itsinda rishizwe iperereza ku nkogi z’umuriro

Mu minsi ishize hagiye hagaragara impanuka zishingiye ku nkogi zimiriro hirya no hino mu mugi wa Kigali ndetse no mu karere ka Rubavu, hakaba hashyiweho istinda rigizwe na Polisi y’u Rwanda, (RNP), ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu, amazi n’amashanyarazi (EWSA)  Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo (MININFRA).

Ibi bigo bitatu bikaba byashinzwe ku garagaza inkomoko y’izi nkongi zimiriro; ibi bikaba byatangarijwe mu nama yabaye kuri uyu wambere ku cyicaro gikuru cya polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru iyi nama ikaba yari iyobowe n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.   

Bikaba byagaragaye ko muri ibi byumweru bibiri gusa  bishize habaye impanuka z’imiriro enye harimo n’iyabereye kuri gereza ya Rubavu  yo ikaba yarateje n’urupfu rw’abafungwa batanu.

N’ubwo iperereza rigaragaza ko zimwe muri izo mpanuka ziterwa  n’ishyirwa ry’umuriro mu nyubako ritujuje ubuziranenge(poor or old  electrical wiring system)  ntitwakwirengagiza ko hari n’abashobora kuba batwika k’ubushake cyangwa se bafite izindi mpamvu zabo nk’uko byigeze kubaho kukigo cy’amashuri cya Byimana mu karere ka Ruhango.

Iri tsinda rikaba rizajya rigenzurwa n’ibiro bya  Minisitiri w’intebe, amabwiriza asanzwe  ngenderwaho mumyubakire y’amazu ndetse  ibyo bikajyana n’ibisanzwe bigenga imyubakire mu Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ikaba yatangaje ko mumpera z’uyu mwaka izaba yaguze imashini esheshatu nini zizimya inkongi z’imiriro ndetse muri werurwe umwaka utaha ikazaba yaguze izindi icumi murwego rwo gukumira kurwanya no guhashya inkongi z’imiriro ndetse no gutabara vuba aho zabereye mu gihugu hose.

Hakaba kandi hateganuijwe amahugurwa ku bapolisi bose ,abaturage, ibigo byigenga bishinzwe kurinda umutekano ku kwirinda no kurwanya inkongi z’imiriro; hakazabaho ibiganiro k’ubukangurambaga kugukumira inkongi z’imiriro nk’uko biri munshingano z’ibanze za polisi y’u Rwanda.

Bitewe n’izi inkongi z’imiriro polisi y’u Rwanda  iributsa abaturarwanda gukomeza ubufatanye  mu iperereza,ikindi kandi irabakangurira ko mu gihe hamenyekanye amakuru kubijyanye n’inkongi z’umuriro bahamagara kuri izi numero:111,112 k’ubuntu,0788311224,0788311120,0788311335.