Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hashyizweho itsinda rishinzwe kuvugurura amategeko agenga umutekano wo mu muhanda

Ku  italiki ya 23 Nyakanga 2014 habaye  inama yari iyobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana. Iyi nama ikaba yabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Umutekano ikaba yari igamije gusuzuma uko umutekano wo mu muhanda wifashe n’impamvu nyamukuru  zitera impanuka hirya no hino mugihugu.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi  bafite mu nshingano zabo  umutekano wo mu muhanda barimo umunyamabanga wa leta unshinzwe gutwara abantu n’ibintu (transport) Alexis Nzahabwanimana,ndetse umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana.

Inama kandi ikaba yasuzumye impamvu nyamukuru zitera impanuka zigatwara ubuzima bw’abantu ndetse zikangiza n’imitungo yabo.

Impamvu Nyamukuru zitera izo mpanuka  basanze harimo:

Uburangare no kutita ku mabwiriza agenga umutekano wo mu muhanda, umuvuduko mwinshi, gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha no kuvugira kuri  telefoni utwaye.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo iyo nama  yafashe imyanzuro ikurikira:

a. Gutegura amabwiriza agenga abatwara ibinyabiziga aho bategetswe gushyira Radar zipima umuvuduko mubibizinga bitwara abantu rusange ndetse na mamodoka manini.

b. Gushyiraho ibihano bikarishye kubazanyuranya n’ayo mabwiriza harimo no kwamburwa burundu  impushya zo gutwara.

c. Gushyiraho itsinda rigizwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo ,(MININFRA), Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ,Polisi y’uRwanda (RNP), ikigo cya Leta  gishinzwe ubuziranenge (RBS) Ikigo cya Leta gishinzwe igenzuramikorere (RURA) n’ishyirahamwe ry’abikorera kugiti cyabo (PSF).

Iri tsinda ryahawe inshingano zo kwibanda cyane cyane ku mashyirahamwe atwara abagenzi, ibigo byigisha abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga ,amashyirahamwe y’ubwishingizi n’ibindi.

d. Hashyizweho kandi itsinda rigizwe na Polisi y’u Rwanda ndetse na Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo rikazagenzura uko imyanzuro yavuzwe haruguru ishyirwa mubikorwa rika natanga na raporo y’u kwezi.

e. Iyi nama  ikaba yanasuzumye amabwiriza akwiye  kugenga abanyamagare mu nzira  Nyabagenda.

ACP Damas GATARE

Umuvugizi wa Polisi y’URwanda

Mob: +250 788 311 550
         +250 788 305 405