Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hari ibintu tudashobora kwihanganira –CP Mujiji

Ibi umuyobozi w'ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji  yabibwiye abamotari  bakorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, bari bateraniye muri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge  kuri  uyu wa 19 Nzeri  2019.

CP Mujiji ari kumwe n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO),  Ngarambe Daniel, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye  yibukije aba bamotari ko umwuga  bakora  ubatunze kandi ufitiye n’abanyarwanda akamaro ariko ko bidakwiye ko bawukoresha nabi bigatuma uvutsa abantu ubuzima. Yabwiye aba bamotari ko impanuka nyinshi zikorerwa mu muhanda  akenshi bazigiramo uruhare runini, abasaba guhindura imyumvire.

CP Mujiji  yakomeje asaba abamotari kuba igisubizo aho gukomeza kuba ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda. Yakomoje ku bamotari babiri baherutse kugongana ubwabo ari nijoro kandi bari mu muhanda bonyine bisanzuye. Ibintu asanga ahanini bituruka k’uburangare n’imyumvire mibi ya bamwe mu bamotari.

Yagize ati: Muri banini bangana iki  ku buryo mu muhanda wa metero 6 z’ubugari, moto imwe ituruka mu ruhande rwayo ikagongana n’indi kandi ari bonyine mu muhanda. Ikintu cyitwa impanuka mubishatse mwazigabanya mu buryo bufatika cyane.”

Yakomeje avuga ko hagomba gushakwa   umuti wo kugabanya impanuka zo mu munda, avuga ko uwo muti udahenze  ko icyambere ari uko buri mumotari ikibazo yakigira icye  akumva ko mu gihe ari mu muhanda  akwiye kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka.

CP Mujiji yabwiye aba bamotari ko hari byo bakora bikihanganirwa, ariko aho bigeze byageze aho kutihanganirwa.

Ati “Ubu byageze aho kutihanganirwa, kuko kubona umunotari afata ikirango cya moto ye (Plaque) akagihindura, byarenze aho bireba  Polisi yonyine ahubwo byafashe urundi rwego, abantu nkaba bari mu cyiciro cy’abanyabayaha bo murwego rwo hejuru.”

CP Mujiji yavuze ko bene aba bantu ntakindi   bakwiye uretse kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga  bagatangira bundi bushya kandi bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Nyuma yo kubaganiriza no kubagira inama yo kwirinda amakosa bakorera mu muhanda, ubuyobozi bw’abamotari bwabahaye imyenda yo kwambara mu kazi mu rwego rwo kurwanya abakoraga ibyaha bakiruka  bagacika. Ni mugihe uyu mwambaro mushya bahawe uriho nimero ziri mu ikoranabunga rigaragaza imyirondoro ya nyiri Moto.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda,  Ngarambe Daniel   yavuze  ko mu rwego rwo kurwanya ababiyitiriraga   ariyo mpamvu buri mu motari wese ufite aho abarizwa muri koperative zabo,  agomba  kuba yambaye umwenda wabugenewe ndetse na moto ye ikaba iteye irangi ryemejwe .