Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hangijwe ibikoresho by'ikoranabuhanga byafashwe bitujuje ubuziranenge

Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), bangije ibikoresho by'ikoranabuhanga n'iby'amashanyarazi byafashwe bitujuje ubuziranenge.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Gashora mu kagari ka Ramiro, mu kigo cyagenewe gushyirwamo imyanda y'ibikoresho by'ikoranabuhanga (Enviroserve Rwanda), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikoresho by'ikoranabuhanga byangijwe birimo; mudasobwa, televiziyo, modemu, radiyo, utwuma dutanga murandasi nziramugozi (Routers), flash, radio, dekoderi n’ibindi, byose hamwe bipima ibilo birenga 500.

Ni mu gihe ababifatanwe batagaragaje inkomoko yabyo n'uburyo babibonagamo bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Ibi bikoresho by'ikoranabuhanga byangijwe byafashwe mu gihe cy'imyaka ibiri ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, RIB na RICA. 

Bimwe ni ibyafashwe byaribwe, ibindi bifatanwa abacuruzi babicuruzaga bitujuje ubuziranenge. Ibyibwe bikabona ba nyirabyo barabisubijwe,  ibindi biburirwa inkomoko, banagenzuye basanga ntibyujuje ubuziranenge.”

Amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ashyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe birimo telefone, insinga z’amashanyarazi, mudasobwa, televiziyo, radio, sikaneri, ibikoresho by’umuziki nka gitari, piano, indangururamajwi, n’ibindi.

Aya mabwiriza ateganya ibijyanye no kwemererwa gukora ubwo bucuruzi, Kwandika amakuru ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe, kugenzura nyir’ibikoresho, gukora amasezerano y’ubugure, gutanga inyemezabuguzi n’ibindi.

Ingingo ya 3 muri aya mabwiriza ivuga ko; Umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya rutangwa n’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), rugira agaciro k’imyaka ibiri (2) ishobora kongerwa kandi ko uru ruhushya rudahererekanwa.

Ingingo ya 13 ivuga ko ucuruza yandika amakuru y’ingenzi asabwa kubika nibura mu gihe cy’imyaka ibiri, ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije.

Ayo makuru ni ayerekana icyiciro, izina ry’ikirango; izina ndangakigererezo ryo mu ruganda (model name); inomero y’ubwoko; inomero ya seri; amakuru agaragaza International Mobile Equipment Identity (IMEI) na International Mobile Equipment Identity Software Version (IMEI SV), hakurikijwe aho ibikoresho biri, aho bishoboka; ikindi kirango cyangwa imimerere igitandukanya n’ibindi, iyo bihari n’ ibisobanuro by’imikorere n’imikoreshereze y’igikoresho.

Mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

ACP Rutikanga yongeye kuburira abantu bagura ibikoresho by'ikoranabuhanga bitujuje ubuziranenge cyangwa badafitiye ubusobanuro n’inkomoko ko igikorwa cyo kubifata bikangizwa nk'uko amategeko abiteganya kigikomeje kandi ko uwo ariwe wese uzabifatirwamo azabihanirwa.

Yibukije kandi abibwa ibikoresho by'ikoranabuhanga ko bajya bahita bihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe, anibutsa abagura ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe bizwi nka occasion ko bajya babigura ahantu bizeye hujuje ubuziranenge kandi bagahabwa inyemezabwishyu.