Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hangijwe litiro 2900 z’inzoga z’inkorano abazikora basabwa kubihagarika

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Ngororero na Rulindo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bangije mu ruhame litiro 2900 z’inzoga z’inkorano, abazikora basabwa kubihagarika kuko bibateza igihombo, abaturage nabo basabwa kuzirinda kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo, no gutanga amakuru y’abazikora.

Mu karere ka Ngororero hangijwe litiro 2200 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’’igikorano” zafatiwe mu kabari ka Mukapasika Donathila utuye mu kagari ka Birembo Umurenge wa Sovu, naho mu karere ka Rulindo hangizwa litiro 700 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya “Nyirantare” zafatiwe kwa Munyankindi John utuye mu kagari ka Nyabirori Umurenge wa Tumba.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, yashimye ubufatanye bukomeje kuranga Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano wabo, dore ko ari nabo batanze amakuru ko Mukapasika acuruza izi nzoga z’inkorano.

Aha yagize ati:”Abaturage bamaze gusobanukirwa ko umutekano ariyo nk’ingi y’iterambere, kandi ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bigira uruhare uruhare mu kuwuhungabanya, bigatuma batajya mu bikorwa byo kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ati:”Uruhare rwanyu mu kuwubungabunga rugaragarira mu mikoranire  na Polisi no  mu makuru mutanga agamije gukumira no kurwanya ibyaha aho mutuye. Nimukomereze aho kandi n’abataragira iyi myumvire mukomeze kubibashishikariza.’’

SSP Gasangwa yasabye abaturage kutishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko baba babishoyemo amafaranga yabo kandi byafatwa bikangizwa bikabateza igihombo.

Yasoje abasaba kwirinda amakimbirane yo mu miryango, n’ubusinzi bukabije n’ibindi byaha.