Ku itariki 28 Kamena uyu mwaka, hirya no hino mu gihugu Polisi itafanyije n’izindi nzego yakoze imikwabu igamije gufata inzoga zitujuje ubuziranenge. Muri ibyo bikorwa yafatanye abantu umunani litiro zazo z’amoko atandukanye zirenga 5 000. Izi nzoga zahise zimenwa zikimara gufatwa; ababyitabiriye bagiriwe inama yo kwirinda kuzenga, kuzicuruza no kuzinywa.
Mu karere ka Gasabo hamenwe litiro 2 040 z’iyitwa Ikosora zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Kayiranga Valens utuye mu kagari ka Kabuye, mu murenge wa Jabana. Muri uru rugo Polisi yahafatiye abagabo bane bakorana na we mu kwenga no kugurisha ubu bwoko bw’inzoga. Abahafatiwe ni : Cyubahiro Atiko, Rwagatore Emilien , Bimenyimana Prince na Byukusenge Jean Pierre. Aba bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kubera ko, usibye izi nzoga; Polisi yabafatanye ibiro bibiri by’urumogi.
Mu kagari ka Kawangire, mu murenge wa Rukara, muri Kayonza hamenwe litiro 2 000 z’inzoga yitwa Umunanasi zafatanywe uwitwa Bikorimana Jean Paul; naho uwitwa Gatete Samuel yafatanywe litiro 720 z’ubu bwoko bw’inzoga (Umunanasi).
Mu rugo rw’uwitwa Bizimana André utuye mu kagari ka Ntovi, mu murenge wa Rukumberi, mu karere ka Ngoma Polisi yahafatiye litiro 400 z’inzoga zikoze mu bintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa.
Uwitwa Zaninka Grace utuye mu kagari ka Kigarama, mu murenge wa Gitega, muri Nyarugenge yafatanywe litiro 200 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ubwo mu kagari ka Kawangire (Kayonza) haberaga igikorwa cyo kumena litiro zisaga 2 000 zafatanywe Bikorimana na Gatete, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe yasabye abakitabiriye kureka no kwirinda kwenga inzoga zitujuje ubuziranenge agira ati,"Nk’uko dukunze kubigarukaho mu bukangurambaga dukora ahantu hatandukanye, abenga n’abacuruza izi nzoga bamwe ni abavandimwe banyu, inshuti zanyu; abandi ni abaturanyi banyu. Ngira ngo mwese mujya mureba uko inzoga zitujuje ubuziranenge zigenza abazinywa. Murasabwa kuzirinda; kandi mwirinde guhishira abazenga n’abazicuruza."
Yagize kandi ati,"Abari aha muri abahamya ko gushora amafaranga mu binyobwa nk’ibi bitujuje ubuziranenge ari ukuyapfusha ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu; kandi bitagira ingaruka ku buzima bw’ababinywa. Abashira imbere inyungu bazikuramo bakirengagiza ubuzima bw’abazinywa bamenye ko batazigera bihanganirwa; bazafatwa babihanirwe."
SP Mutembe yabwiye abari aho ko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge; abasaba kuzirinda.
Yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi ifata izi litiro zisaga 5 000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge; asaba abari aho kwirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi bagatangira ku gihe amakuru ajyanye n’ikintu cyose bakeka ko gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harelimana Jean Damascene yabwiye abo batuye akagari ka Kawangire ko kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ari ukwikururira uburwayi kuko zitera uburwayi butandukanye butuma umuntu adakora ngo yeteze imbere; kandi ko zitera ubukene kubera ko iyo zifashwe ziramenwa; abazifatanywe bagacibwa ihazabu y’amafaranga; abasaba kuzirinda; kandi bagatanga amakuru ajyanye n’abazenga ndetse n’abazicuruza.
Kinyarwanda
English











