Ibikorwa byo kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birakomeje mu rwego rwo gukumira ibikorwa bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga ndetse bikabangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), berekanye abantu 16 bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa, ku cyicaro gikuru cya RIB i Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali.
Muri bo kandi harimo ba nyiiri inganda batandatu n’abakozi 10 b’ibigo byafunzwe kubera amakosa ajyanye n’ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge muri Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane izizwi ku izina ry’ibyuma, bifitanye isano n’imyitwarire ishobora guhungabanya ituze n’umutekano rusange, irimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu ngo no gukoresha nabi umutungo w’umuryango.

Yavuze ko Polisi n’izindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko zizakomeza gufatira ingamba abakora inzoga zitemewe cyangwa zitujuje ubuziranenge, anibutsa ko no kunywa ukarenza urugero inzoga zemewe n’amategeko bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda yiteguye guhangana n’izo nzoga zikaze zitwa ibyuma. Ndetse n’abanywa inzoga zemewe n’amategeko ariko bakazinywa nabi, bikabaviramo guteza ibibazo mu baturage, ntituzabarebera. Amategeko ashyiraho inshingano zigomba kubahirizwa, kandi ntituzihanganira ikoreshwa nabi ry’inzoga riteza ibibazo mu baturage.”
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko iperereza ryagaragaje amakosa akekwaho gukorwa mu nganda zimwe, arimo imikorere mibi mu gukora inzoga, kutagira isuku ihagije, gupfundikira no kubika nabi ibicuruzwa, kutubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije ndetse n’ikorwa nkana ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge hagamijwe inyungu.

Yavuze ko abakekwa barimo gukorwaho iperereza ku byaha bitandukanye, birimo guha umuntu ikintu gishobora kumugirira nabi, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwigomeka kuri leta, kunyereza imisoro n’ibindi byaha biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.
Dr. Murangira yavuze ko ingamba zafashwe zigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira ko hari abashobora gukoresha icyuho icyo ari cyo cyose mu bikorwa byashyira ubuzima n’imibereho myiza y’abantu mu kaga.
Ati: “Nta kintu na kimwe gikwiye kuguranwa ubuzima bw’abantu. Imbaraga zacu zigamije kurengera abaturage no kureba ko nta cyuho na kimwe cyakoreshwa mu bikorwa bibangamira ubuzima n’imibereho myiza yabo.”
Kuva ibi ibikorwa byatangira ku itariki ya 20 Nyakanga 2026, abantu 80 bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bamaze gufatwa mu gihugu hose. Muri bo harimo ba nyir’inganda, abakozi bakekwaho kugira uruhare mu ikorwa ry’inzoga zitemewe ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta bakekwaho kugira uruhare mu gutanga impushya. Ibikorwa byo gukurikirana abakekwa no guhangana n’ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birakomeje.
Kinyarwanda
English










