Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Haiti: Abapolisi b’u Rwanda basangiye Noheri n’imfubyi zasegeshwe n’umutingito wahabaye

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, ku munsi mukuru wa Noheri basangiye ibyishimo by’uyu munsi n’abana b’imfubyi basizwe iheruheru n’umutingito wahabaye mu 2010.

Muri ibyo byishimo, Abapolisi b’u Rwanda bariyo bahaye impano abo bana igizwe n’umuceri, isukari, amavuta yo guteka, imipira yo gukina n’ibindi bikoresho byose hamwe bikabakaba amadolari y’ Amerika 1,150, ahwanye n’ Amanyarwanda 736,000.

Umuyobozi w’ikigo cy’imfubyi cyitwa  Perpetuel Secours orphanage Center Mosi Moussignac, ubwo yakiraga izo mpano, yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bariyo by’umwihariko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange,avuga ko izi mpano zizabafasha kwizihiza Noheli neza ndetse no kurangiza umwaka wa 2013 mu byishimo.

Uyoboye itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda muri Haiti, Chief Superintendent Peter Hodari, yavuze ko igikorwa bokoze  bagitekerejeho mu rwego rwo gukomeza kubaremamo ikizere ndetse no kubafasha kwizihiza iminsi mikuru neza no mu byishimo.

CSP Hodari yasabye abapolisi bari kumwe muri Haiti gukomeza kurangwa n’uwo muco mwiza wo gufasha, akomeza anasaba gukomera ku ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda nk’abanyarwanda kuko biri mu bituma umuyarwanda aho ari hose yihesha agaciro n’abandi bakakamuha.

Tariki ya 12 Mutarama 2010 nibwo umitingito ikaze wibasiye Haïti ugusha amazu unahitana abantu. Polisi y’u Rwanda ikaba iriyo mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka nyuma y’ibyo bihe by’akaga